Kuva mu Rwanda ukagera ku Isi, Mukansanga yanditse amateka

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize kugeza n’uyu munsi, mu mafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda n’iz’ibigo bikomeye ku rwego mpuzamahanga harimo ay’umusifuzikazi wo mu Rwanda Salima Mukansanga waraye wanditse amateka mashya muri Qatar nk’umugore wa mbere w’Umunyafurika usifuye imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abagabo.
Salima Mukansanga yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ibyishimo no kumushyigikira, nyuma y’ayo mateka yanditse aho bamwe bemeza ko yaherukaga kwandikwa n’umugore w’Umusifuzi wo muri Afurika mu myaka irenga 90 ishize.
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yagize ati: “Salima umukobwa w’u Rwanda, yabaye umusifuzi wa mbere w’Umunyafurika wasifuye imikino y’abagabo y’Igikombe cy’Isi itegurwa na FIFA.”
Umunyamakurukazi wamamaye mu gisata cya Siporo Usher Komugisha, na we yatangaje ifoto ya Mukansanga agira ati: “Mugore w’Afurika, iyi ni ifoto washyira mu cyumba cy’uruganiriro ukabwira umukobwa wawe, murumuna wawe n’inshuti ko nta kidashoboka. Twifatanyije mu byishimo n’umugore w’umusifuzi wa mbere muri Afurika usifuye imikino y’abagabo y’Igikombe cy’Isi mu myaka 92 ishize. Dutewe ishema na we Salima.”
Mukansanga w’imyaka 34 yaraye asifuye umukino wahuje u Bufaransa bwatsinze Australia ibitego 4 kuri kimwe mu mikino itangiza itsinda D yabereye kuri Sitade ya Al Janoub iherereye I Al-Wakrah muri Qatar.
Yari umusifuzi wa Kane muri uwo mukino wasifuwe hagati na Victor Gomes wo muri Afurika y’Epfo yungirijwe na mugenzi we Zakhele Siwela bava mu gihugu kimwe ndetse na Souru Phatsoane wo muri Lesotho.
Iyo ntambwe ateye nk’Umunyarwanda akaba n’Umunyafurikakazi wa mbere usifuye mu gikombe cy’Isi yari ikiri nk’inzozi kuri we kugeza muri Gicurasi uyu mwaka ubwo yisangaga ku rutonde rw’abasifuzi 36 batoranyijwe n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), bakaba batangiye gusifura imikino y’iki gikombe cy’Isi kirimo kubera muri Qatar.
Ari mu basifuzikazi batoranyijwe ku nshuro ya mbere ngo basifure imikino y’abagabo mu gikombe cy’Isi, hamwe na Yamashita Yoshimiwo mu Buyapani ndetse na Stephanie Frappart ukomoka mu Bufaransa.
Gusifura mu gikombe cy’isi ni yo yari intsinzi ikurikira kuri Mukansanga wabaye umugore wa mbere wasifuye imikino y’Igikombe cy’Afurika cya 2021 muri Cameroun mu mwaka ushize.
Bivugwa ko Mukansanga na we yatewe ishema no gusifura mu mukino warimo abakinnyi kabuhariwe mu mupira w’amaguru mu Bufaransa bwatangiye bwesura ikipe ya Autralia mu bitego byatsinzwe na Adrien Rabiot, Kylian Mbappe na Olivier Giroud.
Ni mu gihe igitego cy’Ikipe ya Australia cyatsinzwe na Craig Godwin.
