Rwanda: Ingo zirenga 660,000 zikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

Imibare igaragara ku rubuga rwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi ziyongereye, ndetse n’izituye kure y’imiyoboro ubu zikaba zifite amashanyarazi zibikesha ahanini ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Ubu mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi zose hamwe zamaze kurenga miliyoni ebyiri, kandi izisaga 24.4%, ni ukuvuga izirenga 660,000 zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.
Imibare igaragaza ko mu kwezi k’Ukwakira k’uyu mwaka, ingo zigera ku 20,967 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Mu mezi atatu abanza y’uyu mwaka w’ingengo y’imari kandi, izari zayahawe na bwo zageraga ku 42,948.
Bikomeje kuri uwo muvuduko, umwaka wazajya kurangira ingo zigera ku 200,000 zihawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Urebye n’imbaraga zirimo gushyirwa mu gukwirakwiza imiyoboro hirya no hino mu gihugu, biratanga icyizere ko intego yo kugeza amashanyarazi ku baturage 100% bitarenze mu 2024 ishoboka.
James Twesigye ukuriye ishami rishinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange muri sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe iterambere ry’ingufu (EDCL), avuga ko uyu muvuduko w’ukwiyongera kw’ingo zihabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba uterwa n’umushinga wunganira abakeneye kugura ibikoresho by’imirasire.
Ati : “Nta mbogamizi umuturage akigira zijyanye n’ubushobozi, kuko Leta imwunganira mu buryo bujyanye n’uko yifite, hagendewe ku cyiciro cye cy’ubudehe. Kugira amashanyarazi ni uburenganzira bwa buri muturarwanda, kandi intego ni uko amugeraho aho yaba atuye hose”.
Avuga ko iyi nkunganire ifatwa nk’igisubizo ku baturage bataragerwaho n’umuyoboro mugari w’amashanyarazi kandi ko iyo nkunganire izajya itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya 1, icya 2, ndetse n’icya 3 cy’ubudehe. Ingano yayo ikazagenwa n’icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa abarizwamo.
Ubu imibare y’ukwezi k’Ukwakira yerekana ko mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi zigera kuri 75.3%, harimo izigera kuri 50.9% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange mu gihe izikoresha adafatiye ku muyoboro rusange zigera kuri 24.4%.
