Nyabutsitsi wigishije Perezida Kagame yitabye Imana

Mwarimu Augustin Nyabutsitsi, wigishije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu mashuri abanza, yitabye Imana ku myaka 79 azize uburwayi nk’uko byemezwa na bamwe mu bagize umuryango we wa hafi.
Nyabutsitsi yigishije Kagame mu mwaka wa gatandatu n’uwa karindwi w’amashuri abanza hagati y’umwaka wa 1967 n’uwa 1968 ku Ishuri Ribanza rya Rwengero riherereye mu nkambi yo muri Uganda babagamo nk’impunzi zabujijwe iburenganzira bwo kuba mu Rwanda icyo gihe.
Amakuru aturuka mu bagize umuryango we, yemeza ko Nyabutsitsi yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kabiri taliki ya 8 Ugushyingo 2022, akaba yaguye ku Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal aho yitabwagaho n’abaganga.
Nyakwigendera Nyabutsitsi yari atuye i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, mu nzu yaguriwe na Perezida Kagame amushimira kuba yaramubereye umwarimu n’umubyeyi mwiza wamushingiye umusingi w’ubuzima, akaba yarakomeje gutanga umusanzu ntagereranywa mu burezi bw’u Rwanda kugeza ubu.
Nyabutsitsi yitabye Imana nyuma yo kwibonera n’amaso Kagame yigishije ari umwana muto yizihiza isabukuru y’imyaka 65 mu minsi ishize. Kuri uwo munsi uyu mwarimu yongeye kukushimira no kwishimira ko ari uw’agaciro gakomeye ku Rwanda rw’ubu n’urw’igihe kizaza.
Mu butumwa yatanze mu buryo bw’amashusho, Nyabutsitsi yavuze ko uwo munsi w’amavuko umwibutsa umutima w’ubwitange wa Paul Kagame wamuranze kuva mu bwana bwe.
Nk’uko bigaragara mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Dr. Vedaste Shyaka, Nyabutsitsi yagize ati: “Wari muto cyane, utuje kandi uri umuhanga, iteka ugahora ushaka gushyira ibintu ku murongo mu ishuri ndetse n’uyu munsi ni wa muntu nkibona mu nama zose witabira.”

Musiime Fred says:
Ugushyingo 11, 2022 at 1:59 amMusiimef45
Musiime Fred says:
Ugushyingo 11, 2022 at 2:00 amimana imuhe imuherekeze neza