Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kuvura abatuye Cabo Delgado

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abatuye mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique barashima Ingabo z’u Rwanda zibavura zibasanze mu bice batuyemo aho iyi gahunda imaze kugera ku barenga 2600 utabariyemo abavurirwa aho ingabo z’u Rwanda zifite ibitaro.

Umwe mu baturage bahawe ubuvuzi yagize ati: “Twebwe turanezerewe cyane kubona Abanyarwanda baza kutuvura, turwaye indwara nyinshi zirimo za malaria. Ikindi imitima yacu yarahungabanye, bitewe no guhora twiruka, kumva urusaku rw’imbunda, gutinya kubagwa nk’inkoko. Rero tubonye nk’uku baza kutuvura turishima cyane, tunabasaba ngo bakomeze baduhoze amarira dufite.’’

Ibivugwa n’uyu mugabo George Said ni ukuri Malaria yari igiye kumara abatuye Cabo Delgado, nk’uko bigarukwaho na Major Dr. Jean Paul Shumbusho uyoboye ibikorwa by’ubuvuzi mu ngabo na Polisi by’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado.

Abaturage babarirwa hagati ya 300 na 500 ni bo bari bitabiriye iyi gahunda yo gusanga abaturage mu bice batuyemo aha mu cyaro giherereye mu murenge wa Olumbi mu karere ka Palma.

N’ahandi ni ko bigenda, nka Olumbi, Mocimboa Da Plaia, Palma, Tshinda, Ewase aho ababarirwa mu 2600 bamaze kuvurirwa muri iyi gahunda icyakora umubare munini unasanga izi nzego z’umutekano z’u Rwanda aho zikorera maze zikavurwa.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga avuga ibikorwa nk’ibi bikorerwa abaturage mu rwego rwo kubaha umutekano usesuye ku ngingo zose.

RBA

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE