U Rwanda na Liberia basinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere inzego z’imitegekere n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage bo muri Liberia.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ibisubizo n’udushya u Rwanda rwishatsemo, Richard Niwenshuti yavuze ko Liberia isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda.
Yagaragaje icyerekezo nyacyo cya Afurika mu gushaka ibisubizo nyabyo mu bufatanye bw’ibihugu by’Afurika ubwabyo.
Ayo masezerano yibanze ku nzego enye z’ingenzi zirimo impinduka mu ikoranabuhanga no kuvugurura serivisi za leta; kongera agaciro k’umutungo kamere n’iterambere ry’ubukungu, ubufatanye hagati y’ibihugu bikiri mu nzira n’Ubutwererane bw’inzego no kwegereza ubuyobozi abaturage no gukusanya umutungo w’imbere mu gihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu no Kwegereza Ubuyobozi Abaturage muri Liberia Edward Mulbah yavuze ko hari byinshi mu miyoborere igihugu cye kimaze kwigira ku Rwanda.
Ati: Hari byinshi igihugu cyanjyekimaze kwigira ku Rwanda mu bijyanye n’imikoreshereze ya serivisi z’ikoranabuhanga zirimo Irembo, kandi byadufashije kumenya uburyo u Rwanda rwashoboye gushyira mu bikorwa ubuyobozi bwegerejwe abaturage mu nyungu z’abaturage.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique yavuze ko ayo masezerano ashimangira intambwe y’umubano n’ubufatanye bisanzwe hagati y’ibihugu byombi, bigasangira ubunararibonye bigatanga umurongo ngenderwaho w’ubufatanye burambye.
Yagize ati: “Binyuze muri ubu bufatanye, u Rwanda na Liberiya bizagira amahirwe yo kongera guhanahana amakuru mu nzego, gusangira ubunararibonye no kwigiranaho mu bijyanye n’imiyoborere I inzego z’imitegekere y’igihugu) ziteguye gutanga serivisi za Leta zinoze kandi zihuse, iterambere ry’ubukungu no guteza imbere ubushobozi bw’inzego.
Intego yacu rusange ni ukubaka inzego z’ibanze zishoboye, zitanga serivisi nziza kandi zikora neza, zegereye abaturage, zigatanga serivisi nziza kandi zigateza imbere iterambere mu miryango yazo.”
U Rwanda na Liberia ni ibihugu bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye, mu bijyanye na politiki cyane cyane mu bufatanye hagati y’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi, uburezi aho amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda usangamo abanyeshuri baturutse muri Liberia n’ibindi.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE