Ambasaderi Umutoni Shakilla yashyikirije Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ni umuhango wabereye mu Murwa Mukuru i Nouakchott ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026.
Muri Werurwe 2026, ni bwo Ambasaderi Shakilla yari yashyikirije Minisitiri w ‘Ububanyi n’Amahanga wa Mauritania, Mohamed Salem Merzoug kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ambassaderi Shakilla K. Umutoni watanze impapuro afite icyicaro i Rabat mu bwami bwa Maroc aho iyi Ambassade y’u Rwanda iherereye, akaba ashinzwe kandi inyungu z’u Rwanda muri Tunisia.
Umubano w’u Rwanda na Mauritania urahamye, ndetse mu 2022 byemeranyije guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi, umutekano n’uburezi.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE