Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage, Serap Güler baganira ku bufatanye bw’u Rwanda n’u Budage mu nzego zitandukanye.
Ibiganiro byahuje impande zombi byabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026.
Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bugaragaza ko ibiganiro byabo byibanze ku kongera imbaraga ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda n’u Budage, hibandwa mu nzego zibyarira inyungu abaturage b’ibihugu byombi.
Umubano w’u Budage n’u Rwanda umaze imyaka 64 ari nta makemwa mu bufatanye mu nzego zitandukanye.
U Budage butera inkunga mu bijyanye na TVET, iyubakwa ry’ibigo nderabuzima, amasoko, amashuri n’imihanda, gutanga amashanyarazi, guca amaterasi, ikoranabuhanga n’ishoramari, aho kugeza ubu hari ibigo 25 by’ishoramari bikorera mu Rwanda birimo Strawtec, AB Bank, Mobisol n’ibindi.
Mu kwezi k’Ukwakira 2025, u Budage kandi bwahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 18 z’Amayero ni ukuvuga agera kuri miliyari 30,5 Frw yo gufasha muri gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage kandi idaheza.
Umubano w’u Rwanda n’u Budage ufite amateka maremare, watangiye mu gihe cy’ubukoloni, ukomeza nyuma y’ubwigenge bw’u Rwanda mu 1962, ndetse ugira impinduka zikomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu munsi uwo mubano ushingiye ku bwubahane no guteza imbere nzego zitandukanye zirimo ubufatanye mu iterambere, ubukungu n’ishoramari, uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’imiyoborere.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE