MINUBUMWE yahawe asaga miliyoni 130,7 Frw yo kubungabunga amateka ya Jenoside

MINUBUMWE yahawe asaga miliyoni 130,7 Frw yo kubungabunga amateka ya Jenoside

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) kuri uyu wa 20 Ukwakira 2026 yakiriye miliyari zisaga miliyoni 130,7 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’ikigo ‘Liquid Intelligent Technologies’ ku bufatanye na ‘Imbuto Foundation’, zo kwifashisha mu kubungabunga ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni inkunga yakiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène hari na bamwe mu bayobozi ba ‘Imbuto Foundation’ n’ab’ikigo ‘Liquid Intelligent Techenologies’.

MINUBUMWE yatangaje ko iyo nkunga igamije gufasha muri gahunda za Minisiteri ijyanye n’intego zayo zo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no korohereza mu biganiro bitandukanye, iyo nkunga ikazakoreshwa no gushyiraho ibimenyetso birebana no kwigisha amateka hirya no hino ku nzibutso za Jenoside mu Gihugu.

Mu bikorwa by’ingenzi bizibandwaho muri ubu bufatanye, harimo gutangiza ku mugaragaro no gusoza icyumba cyigisha Amateka agaragaza amafoto ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Ibyo bigizwe n’inyandiko zigaragaza uburemere, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uburyo bamwe mu Batutsi mu gace ka Bugesera babashije kwirwanaho muri icyo gihe.

MINUBUMWE yagarutse ku bindi bikorwa bizakorwa birimo gutunganya no kuvugurura icyumba cy’amateka by’umwihariko ku Rwibutso rwa Nyange mu Karere ka Ngororero.

Aho hagaragazwa umwihariko w’amateka y’ubwicanyi bwa Padiri Seromba Athanase mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yaratanze amabwiriza yo gusenya Kiliziya yari yahungiyemo Abatutsi basaga ibihumbi bibiri, iyo nyubako ibagwa hejuru ari bazima.

Mu butumwa yatanze mu gikorwa cyo kwakira iyo nkunga, Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène yashimye ikigo ‘Liquid Intelligent Technologies’ hamwe na ‘Imbuto Foundation.’

Yagize ati: “Iyi ni intambwe ikomeye izafasha kwigisha Amateka, ndetse no kurwanya abapfobya n’abahakana bakoresheje imbuga nkoranyambaga, kubungabunga no gufata neza ubuhamya butandukanye, no guha ubushobozi urubyiruko, guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu rwego rwa ‘Never Again.’

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène yakiriye inkunga yahawe MINUBUMWE
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibibujijwe indorerezi n’uburenganzira bwazo mu matora y’inzego z’ibanze u Rwanda rwitegura 20 Ukwakira 2026 Saa 17:03
  2. Abayobozi ba Polisi zo mu bihugu 10 mu Rwanda ku ihame ry’uburinganire 20 Ukwakira 2026 Saa 16:05
  3. UEFA yahaye FIFA igihe ntarengwa cyo gusobanura imiyoborere ya Infantino 20 Ukwakira 2026 Saa 12:18
  4. Sudani: Abarenga 160 bishwe n’ibitero by’indege  20 Ukwakira 2026 Saa 11:21
  5. Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2 20 Ukwakira 2026 Saa 07:19