Intumwa z’Ingabo za Nigeria zishimiye ibiganiro zagiranye n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare by’umwihariko mu bijyanye n’amahugurwa no guhererekanya ubumenyi mu bya gisirikare.
Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi itandatu rw’izo ntumwa za Nigeria, basuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kigali, aho bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba RDF.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka, Lt. Gen. Waidi Shaibu uyoboye izo ntumwa, yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga, nyuma abonana n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi.
Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, ndetse no kungurana ibitekerezo ku ngingo zijyanye n’ibyagisirikare n’umutekano, hagamijwe guteza imbere inyungu z’inzego z’ibihugu byombi.
Avugana n’itangazamakuru, Lt Gen Waidi Shaibu yavuze ko umusaruro w’uru ruzinduko rugamije gukomeza guteza imbere umubano wa gisirikare hagati y’u Rwanda na Nigeria wabashimishije kandi biyemeje gushyira mu bikorwa ibyaganiriweho.
Agira ati: “Umusaruro w’ibiganiro twagiranye uyu munsi, twiyemeje kurushaho gushimangira ingamba z’ingenzi zo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye atandukanye asanzwe hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’amahugurwa, guhererekanya abarimu ndetse n’impuguke mu bijyanye n’ibikoresho bijyanye n’ibya gisirikare.”
Ibiganiro byabo bayobozi byagaragaje ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye asanzweho, by’umwihariko mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abasirikare binyuze mu mahugurwa no guherekanya ubunararibonye.
Muri urwo ruzinduko, Lt. Gen. Waidi Shaibu n’itsinda ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zisaga 258 000.
Banasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi aho basobanuriwe birambuye amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu aho Ingabo zari iza RPA zarwanye mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uru ruzinduko ruri mu rwego rwo gukomeza umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Nigeria, by’umwihariko bitagenyijwe ko LT Gen Waidi Shaibu hamwe n’intumwa ayoboye bazasoza urwo ruzinduko ku wa 23 Ukwakira 2026.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE