Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ya 2020-2050 biteganyijwe ko ingo hafi Miliyoni imwe ziri ahatari mu gishushanyo mbonera cy’ahagenewe guturwa zizimurwa zigatuzwa ahabugenewe.
Inzego z’ubuyobozi zitangaza ko uko kwimura izo ngo bizakorwa buhoro buhoro bidahutiweho, hashingiwe ku byihutirwa bihari birimo iziri kwimurwa mu manegeka cyangwa aho ibiza bishobora kuzibasira.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire n’Igishushanyo cy’Imikoreshereze by’Ubutaka mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA),Rutagengwa Alexis yabwiye itangazamakuru ko hafi 65% by’ingo zo mu cyaro ubu zituye ahagenewe gutura, mu gihe izisigaye zituye ahatarateganyijwe cyangwa mu buryo bw’imiturire itajyane n’iyahateganyijwe.
Ubushakashatsi buheruka, bwa 5 bw’abaturage n’imiturire bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamire (NISR) mu 2022, bwerekanye ko mu Rwanda habarurwa ingo zituwe zigera kuri miliyoni 3,3 aho hafi miliyoni 2,3 ari izo mu bice byo cyaro.
Muri iyo miturire kandi ingo zo mu cyaro 65% byazo zituye ahemewe habarurwamo abaturage basaga miliyoni 1,5 mu gihe abatuye ahatemewe bagera kuri 850 000.
Bivugwa ko hafi 9% zituye mu midugudu itateguwe cyangwa idasanzwe, mu gihe hafi 15% zituye mu nzu zitatanye cyangwa ari zonyine.
NLA kivuga ko nibura 9% mu Midugudu itarateganyijwe kandi itajyanye n’igishushanyo cy’imikoreshereze y’ubutaka.
Icyo kigo kivuga ko imiturire itateguwe ubusanzwe ivuka hanze y’imikorere n’amabwiriza yemewe yo gutegura imiturire, akenshi ikaba ishingwa mbere y’uko hubakwa imihanda, imiyoboro y’amazi y’imvura, amazi meza, amashanyarazi n’izindi serivisi z’ibanze.
Ku rundi ruhande, imiturire itatanye igizwe n’inzu zubatswe zitatanye mu duce twinshi, aho kuba ahurijwe mu midugudu cyangwa mu duce dutuwe twateguwe.
Rutagengwa yavuze ko ingo zituye hanze y’imiturire iteguwe zitazahita zisabwa kwimuka ako kanya.
Yagize ati: “Uburyo Guverinoma izabikemuramo ni uguhindura buhoro buhoro imiterere y’imiturire, ariko hirindwa kwimura abantu mu buryo bukwiye.”
Hateguwe site z’imiturire 3000 zo guturamo
Muri Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’Imikoreshereze y’Ubutaka mu cyerekezo cya 2020–2050, ubutaka bugenewe guturwaho n’abantu mu Rwanda bungana na 15,2% by’ubuso bw’igihugu.
Iyo gahunda yagabanyije umubare w’ahantu hatandukanye hatuwe mu buryo butatanye, uva kuri site 14 000 ugera kuri 3 000, hagamijwe koroshya no kugabanya ikiguzi cyo kugeza ibikorwa remezo na serivisi rusange ku baturage.
Rutagengwa yavuze ko ahantu hafi 3 000 hagenewe guturwamo mu cyaro hatagomba gufatwa nk’ahantu hashya hagomba kubakwa ibikenerwa byose uhereye ku ntangiriro.
Yagize ati: “Ahantu hafi 3 000 hagenwe guturwamo mu cyaro muri Gahunda Ngenderwaho y’Imikoreshereze y’Ubutaka y’Igihugu y’imyaka ya 2020–2050, hagaragaza imiterere y’imiturire iteganyijwe mu gihe kirekire, aho kuba ahantu 3 000 hagomba kubakwa ibikorwa byose uhereye ku ntangiriro.”
Buri hantu hashobora kuba hagizwe n’uduce twinshi dutuwe n’abaturage bo mu cyaro, kandi urwego rw’ibikorwa remezo rushobora gutandukana bitewe n’ahantu.
Ingo nyinshi zisanzwe zituye mu bice byagenewe guturwamo, nubwo hari uturere tumwe dufite imihanda n’izindi serivisi z’ibanze, mu gihe utundi tugikeneye gushorwamo imari kugira ngo ibikorwa remezo birusheho kunozwa.
Rutagengwa yavuze ko “kubaka no guteza imbere utu duce bikorwa buhoro buhoro binyuze muri gahunda z’iterambere zishyirwa mu bikorwa ku rwego rw’inzego z’ibanze.”
Gahunda z’iterambere zishingiye ku ruhare rw’abaturage, zirimo Umuganda, Porogaramu ya Vision 2020 Umurenge ndetse n’izindi gahunda z’iterambere z’inzego z’ibanze, na zo biteganyijwe ko zizagira uruhare mu kunoza imihanda ihuza abaturage n’izindi serivisi z’ibanze, ku bufatanye n’ingengo y’imari ya Leta ishorwa mu bikorwa remezo.
Rutagengwa yavuze ko ubu buryo bushobora kuba bwiza kurushaho mu miturire yo mu cyaro, aho kugeza ibikorwa remezo byose bikenewe kuri buri hantu hagenewe guturwamo icyarimwe.
Nta kwimura abaturage bose ako kanya
Gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu iteganyijwe yateje ibibazo byerekeranye n’ibizaba ku miryango ituye ku butaka bwagenewe ubuhinzi cyangwa mu bindi bice bitagenewe guturwamo, cyane cyane abadafite ubutaka mu bice byateganyijwe guturwamo.
Rutagengwa yavuze ko iyo miryango itari ngombwa ko ihita yimurwa ku gahato.
Yagize ati: “Imiryango isanzwe ituye mu bice bitagenewe guturwamo ntabwo byanze bikunze izasabwa guhita yimuka.”
Hari imiryango ishobora kuba ifite ubushobozi bwo kwimukira ku bushake mu bice byateganyijwe guturwamo, mu gihe indi ishobora kuzimuka hashize igihe kinini, mu gihe ibyo bice bigenda bitezwa imbere kandi bikagezwamo ibikorwa remezo.
Icyakora, hazibandwa ku miryango ituye mu bice bishobora guteza ibibazo ku buzima n’umutekano.
Rutagengwa yagize ati: “Icyihutirwa cyane ni imiryango ituye mu bice bifite ibyago byinshi ndetse n’ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza, aho kwimura abaturage bishobora kuba ngombwa mu rwego rwo kurinda ubuzima n’imitungo yabo.”
Yongeyeho ati: “Kuri iyo miryango, Leta izakoresha uburyo bukwiye bwo gutuza no kwimura abaturage hakurikijwe politiki n’amategeko abigenga.”
Ku miryango ituye hanze y’ibice bifite ibyago byinshi, kwimuka bizagenda bikorwa buhoro buhoro, hakurikijwe uko ibice biteganyijwe guturwamo bigenda byubakwa kandi bigashyirwamo ibikorwa remezo, ndetse n’imiterere ya buri muryango.
Intara y’Iburengerazuba ni yo yiganjemo imiturire itanoze
Iki kibazo kigaragara cyane mu Ntara y’Iburengerazuba, aho imiryango irenga 214 000, ihwanye na hafi 29% by’imiryango yose yo muri iyi Ntara, ituye hanze y’ibice byagenewe guturwamo.
Guverineri Ntibitura Jean Bosco yavuze ko Intara y’Iburengerazuba ifite imiryango igera ku 671 000, muri yo hafi 457 000, ni ukuvuga 71%, ikaba ituye mu bice byagenewe guturwamo.
Yagize ati: “Abandi batuye mu bice bitagenewe guturwamo bazagenda bimukira muri ibyo bice kuko ari ho ibikorwa remezo byose byashyizwe.”
Yavuze ko abantu batuye hanze y’ibice byagenewe guturwamo batazahita bimurwa, kuko hari ibice biteganyijwe guturwamo bitaragezwa ku rwego rwo kwakira abaturage neza.
Ati: “Ni yo mpamvu iyo umuntu asabye uruhushya rwo kubaka, ikintu cya mbere harebwa ari ukumenya niba aho ashaka kubaka haragenewe guturwamo.”
Imiryango 41 000 igomba kwimurirwa mu bice byateganyijwe guturwamo bitarenze 2029
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) cyihaye intego yo kwimurira imiryango irenga 41 000 mu bice byateganyijwe guturwamo kandi mu buryo burambye, bifite ibikorwa remezo by’ibanze, bitarenze mu 2029.
Muri iyi miryango harimo 32 000 ituye mu bice by’icyaro bitatanye, imiryango 3 436 ituye mu midugudu itubahirije igenamigambi mu mijyi, ndetse n’imiryango 6 089 ituye mu bice bifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza.
Gahunda yo kwimura iyi miryango yatangiye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).
Hagati ya 2017 na 2024, mu Rwanda hamaze kwimurwa imiryango 144 628 ijyanwa mu bice byateganyijwe guturwamo.
Hiyongereyeho imiryango 32 000 iteganyijwe kwimurwa ivuye mu bice by’icyaro bitatanye, umubare w’imiryango izaba yimuriwe mu bice byateganyijwe guturwamo uzagera kuri 176 628 bitarenze mu 2029.
Muri icyo gihe cya 2017-2024, nibura imiryango 20 643 na yo yari yarimuwe ivanwa mu bice byagaraga ko bifite ibyago byo kwibasirwa n’ibiza. Hiyongereyeho indi 6 089 iteganyijwe kwimurwa, umubare w’imiryango izaba ivanywe mu manegeke 26 700 bitarenze 2029.
Ubuyobozi kandi buteganya gushyiraho igenamigambi rirambuye ry’imikoreshereze y’ubutaka ku buso burenga hegitari 8 564, bukubiyemo ibice by’imijyi n’iby’icyaro bigenewe guturwamo.
Biri mu rwego rwo kwihutisha imijyi
Gahunda yo gutuza abaturage mu bice byateganyijwe guturwamo ifitanye isano ya hafi n’ingamba u Rwanda rufite zo guteza imbere imijyi.
Muri Politiki y’Igihugu y’Imijyi, biteganyijwe ko umubare w’Abanyarwanda batuye mu mijyi uzava kuri 35% mu 2024, ukagera kuri 52,7% mu 2035, ndetse ukazagera kuri 70% mu 2050.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) kibarura ko mu 2050, abantu bagera kuri miliyoni 15,4, bangana na 70% by’abaturage b’u Rwanda bazaba bagera kuri miliyoni 22,1, bazaba batuye mu mijyi.
Mu igenamigambi rishya, u Rwanda ruteganya guteza ibice twagenewe imijyi 101, turimo Umujyi wa Kigali, imijyi itatu yunganira Kigali, imijyi umunani yunganira uturere, imijyi 16 y’uturere ndetse n’uduce 73 ibice bigezweho (Rubarnan centres).
Biteganyijwe ko Umujyi wa Kigali uzaba utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 3,8 mu 2050, mu gihe buri mujyi wunganira Kigali n’umwe mu mijyi yunganira uturere ushobora kwakira abaturage bagera kuri 650 000.
Intego y’igihe kirekire ni ugushyira inzu n’abaturage mu bice byateganyijwe guturwamo, aho imihanda, amazi, amashanyarazi n’izindi serivisi rusange bishobora kubagezwaho ku buryo bunoze, mu gihe imiryango ituye hanze y’ibyo bice izagenda yimuka buhoro buhoro.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE