Mu Cyanya cyahariwe Inganda cya Kigali giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo, hitezwe kubakwa ibyumba bikonjesha (cold rooms) nyuma yo kubona inguzanyo ya miliyoni 18 z’amadolari ya Amerika ( miliyari zisaga 26,6 z’amafaranga y’u Rwanda) yatanzwe n’Ikigega Nyafurika gitera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije (Africa Go Green Fund / ACG).
Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’icyo kigega, iyo nguzanyo yemerewe u Rwanda ntizafasha mu kubaka ibyumba bikonjesha umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amatungo gusa ahubwo hazanasagurwaho amafaranga y’igishoro mu gushyigikira ibisubizo byo gukonjesha mu Cyanya Cyahariwe Inganda cya Kigali.
Uyu mushinga utegerejweho kuzatangirana ubushobushobozi bwo kubika paleti (pallets) 4 000, ubushobozi bukazagera kuri paleti 8 000. Ni inkunga izahabwa u Rwanda binyuze mu ‘Kigo Cold Solutions Rwanda’, ikigo gitanga ibisubizo by’ikoranabuhanga ryo gukonjesha n’ububiko bw’ibicuruzwa kibarizwa mu Kigega, ‘ARCH Cold Chain Solutions East Africa Fund.’
U Rwanda ruhawe iyo nkunga mu gihe umusaruro w’ubuhinzi no gutunganya ibiribwa bikomeje kwiyongera ku buryo hakenewe ubwiyongere bw’ibikorwa remezo by’ibyumba bikonjesha.
Kugeza uyu munsi, ububiko bukonjesha n’imodoka zifite ububiko bukonjesha biracyari buke mu Gihugu, bikaba bigira uruhare mu iyangirika ry’umusaruro ndetse bikanagabanya uburambe n’ubuzima bw’ibicuruzwa bishobora kwangirika.
Ikigo Cold Solutions Rwanda cyitezweho kubaka ububiko buhujwe n’ibikorwa byo gupfunyika, kikajya gitanga ibisubizo byo gukonjesha no kubika kinyamwuga ibicuruzwa bishobora kwangizwa n’ubushyuhe kugeza igihe bigerejwe ku baguzi.
Umuyobozi ushinzwe ishoramari mu Kigega ARCH Chain Solutions East Africa Fund, Suki Muia yagize ati: “Kubonera inguzanyo Cold Solutions Rwanda iturutse muri ACG ndetse n’intambwe ikomeye y’amateka yo kubaka ibikorwa remezo bigezweho mu Gihugu.”
Ikinyamakuru Africa Equity News cyatangaje ko inzu ikonjesha y’ububiko ipfunyikirwamo ibicuruzwa isanzwe ibarizwa mu Cyanya cy’Inganda cya Kigali, aho yifashishwa mu gutunganya umusaruro wa avoka bigatuma abahinzi bazo mu Rwanda babona ububiko bujyanye n’ibikenewe ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga.
Suki Muia yakomeje agaragaza ko ibyumba bikonjesha bifite ikoranabuhanga rigezweho, bikazarushaho gufasha abahinzi n’aborozi ndetse n’abatunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi kongera ubushobozi bwo kongerera ubuzima ibicuruzwa kuva mu murima kugeza ku isoko.
Umuyobozi Mukuru wa ACG Laurène Aigrain, na we yongeyeho ati: “Iri shoramari rishimangira ukwiyemeza kwa ACG mu gushyigikira ibikorwa remezo bikemura imbogamizi ku iterambere ry’ubukungu, bikajyana no kubona inyungu ku bisubizo byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe… By’umwihariko tunejejwe n’uko uyu mushinga uhuza guharanira iterambere no kubaka ibiramba, bikaba bigaragaza uburyo ishoramari ryibanda ku guhangana n’ihindagurika ry’ibihe bishobora gushyigikira urwego rw’abikorera, kongerera imbaraga uruhererekane rw’ibiribwa no gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu bwihagazeho.”
U Rwanda rumaze kwigaragaza nk’intangarugero muri Afurika mu kwihutisha imishinga y’iterambere ry’ubuhinzi, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kongerera agaciro umusaruro w’ibiribwa, ari na yo mpamvu hakomeje kongerwa imbaraga mu kongera ikoranabuhanga rikonjesha umusaruro kugira ngo uwangirika urusheho kugabanyuka cyane.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE