Afurika ikeneye byinshi mu bikorwa remezo by’ubuzima Dr. Jean Kaseya

Afurika ikeneye byinshi mu bikorwa remezo by’ubuzima Dr. Jean Kaseya

Dr. Jean Kaseya, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), yatangaje ko Umugabane wa Afurika ukeneye ibintu byinshi by’umwihariko mu bikorwa remezo by’ubuzima. 

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2026 ubwo hatangizwaga Inama ya Gatanu Nyafurika y’Ikoranabuhanga ry’ubuzima (Africa HealthTech Summit, AHTS) irimo kubera mu Mujyi wa Kigali kugeza ku wa 02 Ukwakira.

Ni inama yahurije hamwe Abaminisitiri, abayobozi bashinzwe ubuzima rusange, abayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga, abashoramari n’abahanga mu guhanga udushya. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ubuzima bwiza kuri bose, bushyigikiwe n’inzego z’ubuzima zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.”

Urwego rw’ubuzima muri Afurika ruri mu myaka icumi y’ingenzi izagena icyerekezo cyarwo. Ubwenge buhangano, ibikorwa remezo rusange by’ikoranabuhanga, amakuru ndetse na politiki biri guhindura uburyo serivisi z’ubuzima zitegurwa kandi zigatangwa ku mugabane utuwe n’abantu miliyari 1.4.

Biteganyijwe ko mu 2050 Afurika izaba ituwe na kimwe cya kane cy’abatuye Isi, bikaba byongera akamaro ko kubaka inzego z’ubuzima zishobora guhangana n’ibibazo, zihujwe kandi zigashingira ku gukumira indwara kimwe no kuzivura.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya, yagize ati: “Iyi nama ihindura umugambi wa politiki ikawugeza ku bikorwa bifatika by’ibikorwa remezo by’ubuzima, kandi ibyo ntibikunze kubaho; Afurika ikeneye byinshi nk’ibi.”

AHTS yatangijwe mu 2022 mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Africa CDC yo guhindura serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga no guhuza inzego z’ubuzima rusange, ikoranabuhanga mu itumanaho, ishoramari na politiki.

Muri iyi nama, haribandwa kuri gahunda yateguwe ishingiye ku byihutirwa bine bifitanye ari byo; Ubuzima bwiza kuri bose, Ubuvuzi bw’ibanze, Ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira bujyanye na bwo; indwara zitandura n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ibi byose bishyira gukumira indwara no kugira imibereho myiza ya buri munsi mu murongo mugari wo guhindura inzego z’ubuzima.

Uretse ibiganiro rusange, ibihuza Abaminisitiri, ibya tekiniki, imurikabikorwa ndetse n’ibikorwa bifatika, abazitabira baraganira ku nkingi zikenewe kugira ngo habeho inzego z’ubuzima zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge, zirimo ubuziranenge bw’amakuru, ubushobozi bwo guhuza no gusangira amakuru, ibikorwa remezo rusange by’ikoranabuhanga, imiyoborere, kubazwa inshingano mu buvuzi, imari, imicungire y’ibikoresho n’ubushobozi bw’abakozi.

Ikibazo nyamukuru kizibandwaho, nk’uko byatangajwe na Africa CDC, mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ni ukumenya uburyo udushya mu ikoranabuhanga twakoreshwa muri gahunda z’ubuzima z’ibihugu kandi ikagera ku baturage benshi ku rugero runini.

Muri iyi nama hitabiriye abayobozi mu nzego zitandukanye; harimo Dr. Jean Kaseya, Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC; Hon. Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda; Dr. Sílvia Paula Valentim Lutucuta, Minisitiri w’Ubuzima wa Angola; H.E. Dr. Chris Baryomunsi, Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda; Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya w’u Rwanda; Dr. Tatenda Annastacia Mavetera, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho, Serivisi z’Amaposita n’Itwara ry’Ubutumwa wa Zimbabwe; Dr. Iziaq Adekunle, Minisitiri wungirije w’Ubuzima n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Nigeria; ma Lacina Koné, Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa.

Bazafatanya n’inzego z’ubuzima rusange, ibigo by’ikoranabuhanga, abashoramari, abashakashatsi, abafatanyabikorwa mu iterambere, ba rwiyemezamirimo ndetse n’amatsinda ashinzwe gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Iyi nama itegurwa na DALA Africa, ku bufatanye na Africa CDC, Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda ndetse n’inzego zo ku mugabane wa Afurika n’izindi mpuzamahanga. Igamije guhuza intego za politiki n’ubufatanye, imari, ikoranabuhanga n’ubushobozi bwo gushyira gahunda mu bikorwa bikenewe kugira ngo izo ntego zigerweho.

Africa HealthTech Summit ni urubuga ngarukamwaka ruhuza za Guverinoma, abahanga mu guhanga udushya, abashoramari, abafata ibyemezo, abashakashatsi n’abafatanyabikorwa mu iterambere, hagamijwe guteza imbere inzego z’ubuzima zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, zibereye bose kandi zishingiye ku buryo burambye muri Afurika.

Umwaka wa mbere, iyi nama yakiriye abantu barenga 800. Mu 2025, abitabiriye bari bageze ku 2 601 baturutse mu bihugu 65 no mu miryango 1 311, harimo abatanze ibiganiro 262, ibiganiro 52 n’amahugurwa atandatu yo guhuriza hamwe ibitekerezo no guhanga ibisubizo.

Inama ya gatanu irakomereza kuri uwo muvuduko, ariko ikagura ibiganiro bikava ku ikoranabuhanga mu buzima gusa, bikagera ku buzima bwiza mu buzima bw’umuntu wose no ku nzego z’ubuzima zishingiye ku muntu kandi zashyizweho hagamijwe gukumira indwara.

Amafoto: AHTS

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare na Gatsibo barasabwa gutera ibigori bitarenze tariki ya 5 Ukwakira 30 Nzeri 2026 Saa 23:43
  2. Amavubi U23 yatangiye urugendo rugana muri CAN 2027 atsinda Sudani 30 Nzeri 2026 Saa 21:11
  3. Gatsibo: Guca ibyuma byagabanyije inshuro 5 ibyaha  byo gukubita no gukomeretsa 30 Nzeri 2026 Saa 18:07
  4. Nyagatare: Byinshi ku Mudugudu watanze umusanzu wa EjoHeza ku kigero cya 321% 30 Nzeri 2026 Saa 16:43
  5. Menya iby’ingenzi byaranze tariki 30 Nzeri mu mateka y’Isi 30 Nzeri 2026 Saa 15:40