Urukiko rw’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) rwasabye Dr. Bajinya Vincent wiyise Dr. Vincent Brown ingwate y’Amapawundi 100 000, miliyoni zisaga 197 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo arekurwe by’ateganyo abe yaburana ari hanze ibyaha akurikiranyweho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr. Bajinya w’imyaka 65 y’amavuko, akurikiranyweho kuba yaragize uruhare rutaziguye mu bwicanyi, umuyobozi w’ibitero cyangwa ushishikariza abandi ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba ari we Munyarwanda wa mbere uburanishijwe n’inkiko z’u Bwongereza ku byaha bya Jenoside.
Mu Rukiko rwa Old Bailey, kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2026, Umucamanza Judge Mark Lucraft KC ni we watangaje ko Dr. Bajinya ashobora kurekurwa ariko abanje gutanga iyo ngwate irenze ibihumbi 25 by’Amapawundi (miliyoni zisaga 48 z’amafaranga y’u Rwanda) yari yasabwe mu rubanza rwa mbere.
Uyu mucamanza yanasabye ko naramuka abonye ayo Mapawundi 100 000, azanambikwa agakoresho k’ikoranabuhanga gakurikirana aho aherereye hose ndetse agashyirirwaho n’imbibi z’aho atagomba kurenga.
Dr. Bajinya aburana ahakana ibyaha akurikiranyweho harimo ubwicanyi, kuyobora ubwicanyi ndetse no kubushishikariza abandi. Abatangabuhamya ku birego ashinjwa bagaragaza ko hagati ya tariki 6 na 13 Mata 1994, abantu batatu bo mu muryango umwe, umushoferi, umubyeyi n’uruhinja rwe bishwe bigizwemo uruhare n’yu mugabo umaze imyaka irenga 30 yarabonye ijuru rito mu Bwami bw’u Bwongereza.
Amazina y’abishwe abigizemo uruhare nk’uko bivugwa n’abatangabuhamya harimo Dominique Mukurarinda, Immaculée Mukankusi, Gerasi Rurangirwa, Leandre Mbogoye, Charlotte Kamagaju na Olivier Tuyishime.
Urukiko rwategetse ko Dr. Bajinya yarushyikiriza inzego zireba Pasiporo ye n’ibindi byangombwa yahawe n’Igihugu cy’u Bwongereza, ndetse ko atemerewe kuba yasaba inyandiko zimwemerera gusohoka Igihugu kandi ko narekurwa by’agateganyo agomba kuba mu nkengero z’aho atuye mu Mujyi wa London.
Biteganywa ko azaba yashyizweho agakoresho k’ikoranabuhanga kamukurikirana amasaha 24 ku yandi kandi akaba ategetswe kwitaba kuri sitasiyo ya Polisi imwegereye buri munsi, ariko mu gihe yaba adafite ingwate yasabwe agakomeza kuguma mu buroko.
Dr. Bajinya ni umuganga wabwigiye mu Rwanda mu myaka ya 1980, nyuma akaba yarabaye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima bw’Umuryango i Kigali akaba ari na ho yabanaga n’umugore we n’umwana babyaranye.
Mu mwaka wa 2006, yakoreye Praxis, Umuryango utegamiye kuri Leta ukomoka mu Bwongereza wafashaga impunzi. Yanakoze mu itsinda ry’abaganga ryashinzwe mu 2003 kugira ngo rigire inama Guverinoma y’Ubwami bw’u Bwongereza. Biteganyijwe ko Dr. Bajinya azasubira mu rukiko rwa Old Bailey ku wa 9 Ukwakira 2026.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE