Bifuza ko umuhanda Nyagatarare – Karama ushyirwamo  ibimenyetso by’ahambukira abanyamaguru

  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 6, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image
Abakoresha-uyu muhanda binubira-ko nta hambukira abanyamaguru hateganxyijwe

Abagenzi bakoresha umuhanda uhuza umujyi wa Nyagatare n’Imirenge ya Tabagwe na Karama bavuga ko batewe impungenge  no kuba uyu muhanda utagira ahantu hateganijwe ho kwambura abanyamaguru ibishobora guteza impanuka za hato na hato

Bamwe mu baturage bo muri iyo M

irenge cyane abafite abana bambuka umuhanda bajya kwiga abavuga ko kuba uyu muhanda utarashyizwemo inzira bambukiramo bibangamira imigendere.

Mushayija Gadi yagize ati: “Twanejejwe no kuba twarubakiwe umuhanda wa kaburimbo ariko kuba hatarashyizwemo ibimenyetso by’aho abagenzi bambukira bitugiraho ingaruka, iyo hakozwe umuhanda wa kaburimbo bituma ibinyabiziga byongera umuvuduko ugereranyije nuko byagendaga mu muhanda w’igitaka. Ibi rero bituma umuntu ugiye kwambuka atinda atinya ko yakunitana n’ikinyabiziga mu gihe byo bidatanga umwanya ngo natwe twambuke.

Ikindi ni uko iyo abanyeshuri batashye usanga bakwira umuhanda wose mu kwambuka kuko ntahabugenewe hahari ibi bikaba byateza impanuka. Dufite impungenge ku bana bacu bashobora kugongerwa muri uyu muhanda.”

Abo baturage bavuga ko uyu muhanda watangiye kuberamo impanuka aho ibinyabiziga n’abagenzi bagonganira mu kwambukiranya umuhanda.

Kamurase Dionise yagize ati: “Umusibo ejo hariya bita mu Gakuba habaye impanuka aho umugenzi yasiganiye kwambuka na moto, ikomeje ihita ihura n’indi yaturukaga Rwempasha ziragongana umuntu umwe ahita ahapfira. Ibi rero biratwereka ko impanuka zishobora kujya zidutwara abantu.”

Ahandi aba baturage bagaragaza ko hateye impungenge ni ahari amasoko yaba ay’ibicuruzwa bisanzwe nk’amasoko y’inka, haba urujya n’uruza rw’abantu benshi ku buryo babangamirwa no kutabona aho kwambukira.

Mukamugema Rose agira ati: ”Uyu muhanda uratuvuna iyo tugiye mu masoko kuko abantu baba babaye benshi buri wese akeneye kwambuka ndetse n’ibinyabiziga bikabyiganira kugenda mbere. Nk’abantu bakuze usanga bo batinya kwambuka bakaba bamara igihe ku nkengero z’umuhanda aho hari n’igihe bisaba abajya kubambutsa.Turifuza ko hashyirwa inzira z’abagenzi kugira ngo umugenzi na we agire uburenganzira ku kwambuka bitamugoye, ariko binatange umutekano ku bakoresha umuhanda.”

Augustin Manirakiza ushinzwe iterambere ry’imihanda mu Karere ka Nyagatare avuga ko gushyiraho inzira abanyamaguru bambukiramo mu muhanda bikorwa ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere na RTDA nyuma y’isuzumwa rikorwa ubuyobozi bukabona ko zihakenewe.

Kuri ubu rero ngo hagiye gukorwa ubugenzuzi harebwe niba koko izi nzira zikenewe n’aho zikenewe hagaragazwe hanyuma bizakorwe.

Ati: “Biriya biri mu nshingano zacu kandi turaza gukora isuzuma tunagaragaze aho zikenewe hose hanyuma zizashyirwemo.Twakwizeza abaturage ko iki kibazo kigiye kwitabwaho hanyuma ubuyobozi bugategura uburyo bikorwa. Si uko iki gikorwa kirenganyijwe ni uko ibikorwa bigenda byuzuzanya bitewe n’ibyihutirwa kurusha ibindi.Twabanje gukora umuhanda turi mu nzira zo kuwucanira ariko n’iki cyifuzo cy’abaturage kizakorwa.”

Uyu muhanda ureshya n’ibilometero 30.8 umaze imyaka itandatu ukozwe mu rwego rwo kubaka imihanda ya kaburimbo iciriritse yoroshya imigenderaranire ndetse ikoroshya ubucuruzi.

  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 6, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE