Mu Rwanda ntabagifungwa baragororwa – Minisitiri Dr. Biruta Vincent

  • MICOMYIZA Fidele
  • Gicurasi 22, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, Dr. Biruta Vincent yagaragaje uburyo Leta y’u Rwanda ikomeje amavugurura yatangiye gutanga umusaruro mu magororero atacyitwa “gereza”, mu buryo bwo kugorora no guhana abagonganye n’amategeko. 

Minisitiri Dr. Biruta yabikomojeho ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026, ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amasomo y’Abofisiye bato 146 b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) bamaze igihe gisaga umwaka n’amezi asaga atanu bategurirwa kuzakora imirimo yabo kinyamwuga. Aba basoje amasomo barimo abakobwa 21, bakaba bahawe ipeti rya ‘Assistant Inspector’ muri uyu muhango Minisitiri Dr. Biruta yahagarariyemo Perezida wa Repubulika Paul Kagame. 

Minisitir Dr. Biruta yavuze ko Leta y’u Rwanda yakoze amavugurura atandukanye kugira ngo RCS irusheho kuzuza kinyamwuga inshingano yo kwakira, gucunga no kugorora abantu bagonganye n’amategeko, hubahirizwa uburenganzira bwabo, hagamijwe kubagorora bakazataha barabaye abaturage beza bagendera ku mategeko kandi bashobora kwigirira akamaro bakakagirira n’Igihugu muri rusange. 

Yagize ati: “Kugira ngo izo nshingano zigerweho, Leta y’u Rwanda yakoze amavugurura atandukanye, kandi iracyakomeza haba mu rwego rw’amategeko na serivisi z’igorora. Yashyize imbaraga kandi mu kubaka ibikorwa remezo ndetse n’ubushobozi bw’Urwego, haba mu bakozi ndetse no mu bikoresho bakenera mu kurangiza inshingano zabo. Muri ibyo harimo iki kigo gishinzwe gutegura Abanyarwanda bashaka kwinjira muri uyu mwuga no kubaha amasomo ya ngombwa bakeneye kandi, mu byiciro bitandukanye.”

Mu rwego rw’amategeko ajyanye na serivisi z’igorora, Dr. Biruta yahamije ko hashyizweho itegeko rinoza uburyo bwo kurangiza igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, ahamya ko hari n’abahawe icyo gihano bakaba barakirangije bagasubira mu buzima busanzwe. 

Ashimangira uburyo mu Rwanda nta bagifungwa, ahubwo bagororwa, Minisitiri Dr. Biruta yakomeje agira ati: “Ibi kandi bijyanye na Politiki nshya ya Leta y’u Rwanda yo kugorora aho guhanisha igifungo buri gihe nk’uko byahoze mbere. Hatangijwe kandi umushinga wo gufasha abagororwa bagiye kurangiza ibihano byabo, kwitegura gusubira mu miryango yabo, bagahuzwa n’imiryango yabo ndetse banoza imyuga bize kugira ngo batahe bafite icyo bashobora kwimarira bo ubwabo, imiryango yabo, bityo bizabarinde gusubira mu byaha.”

Kugabanya umubare w’abagororwa mu magororero 

Minisitiri Dr. Biruta yakomoje no ku buryo u Rwanda rukomeje kurushaho kunoza imibereho no kwimakaza uburenganzira bw’abagororwa, rugabanya abagorororerwa mu magororero atandukanye mu Gihugu.

Yavuze ko igice cya mbere cy’umushinga gifite inyubako zakira abagororwa 250 cyatangiye gukorera mu Karere ka Rwamagana, uwo mushinga ukaba uzakomereza no mu yandi magororero bikajyana no kubigisha imyuga itandukanye. 

Ati: “Iyi gahunda izunganira Politiki zisanzweho zo kugabanya ubucucike mu magororero, harimo nka Politiki y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, ubuhuza ndetse n’ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe, izi ngamba zikaba zaramanuye ubucucike mu magororero yacu kugera kuri 97% muri rusange.

Yavuze ko kugira ngo RCS ikomeze gushyira mu bikorwa ayo mavugurura n’andi yose azagenda akorwa, hagiyeho uburyo bwo kongera abakozi nkandi bahabwa ubumenyi n’ubushobozi burebana na serivisi z’igorora. 

Yavuze ko umuhango ubaye ku nshuro ya kabiri wo gusoza amasomo kw’Abofisiye bato ba RCS uri mu mujyo umwe n’amavugurura Leta y’u Rwanda ikomeje gukora mu kwimakaza uburenganzira bw’abagororwa. Leta y’u Rwanda yiyemeje gukomeza kongerera ubushobozi ishuri ry’Abofisiye kugira ngo rikomeze ryigishe ndetse ryongere n’umubare w’abo rishobora guhugura. 

Yashimiye ubuyobozi n’abarimu b’iryo shuri rya RCS ku bw’umusaruro bagaragaje, abizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubafasha. Yanashimye abofisiye barangije neza amasomo n’ababyeyi babo barereye Igihugu neza, abo bareze bakaba batanga icyizere cyo kuba abakozi beza biteguye kubumbatira umutekano w’Igihugu. 

Iyi ni inshuro ya kabiri Ishuri rya RCS rya Rwamagana risohora Abofisiye, aho inshuro ya mbere hari muri Kamena 2024 ubwo hasohotse 166, abamaze guca muri iri shuri bakaba bageze kuri 312. Mbere y’iri shuri, Abofisiye ba RCS bahugurirwaga mu bindi bigo bitanga amahugurwa kuri ba Ofisiye harimo mu Ngabo zu Rwanda ndetse na Polisi y’u Rwanda.

Minisitiri Dr. Biruta Vincent yashimye RCS ikomeje gushyira mu bikorwa amavugurura ya Leta y’u Rwanda muri serivisi z’igorora
Abofisiye bato ba RCS bari mu myiyereko, mu muhango wo kurangiza amasomo yabo
Minisitiri Dr. Biruta na CG Murenzi Evariste uyobora RCS, mu muhango wo gusoza icyiciro cya kabiri cyo gusoza amasomo ya RCS
  • MICOMYIZA Fidele
  • Gicurasi 22, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE