Perezida Kagame na Perezida wa IFAD baganiriye ku guteza imbere urwego rw’ubuhinzi
Perezida Paul Kagame yahuye na Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga Giteza Imbere Ubuhinzi (IFAD), Álvaro Lario baganira ku guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.
Ibiganiro byahuje abayobozi ku mpande zombi byabaye kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026, nyuma y’inama yiga ku bufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa, izwi nka (Africa Forward Summit yaberaga i Nairobi muri Kenya nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.
Itangazo rigira riti: “ku gicamunsi Perezida Kagame yahuye na Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga Giteza Imbere Ubuhinzi (IFAD) Álvaro Lario. Baganiriye ku bufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda na IFAD cyane cyane mu guteza imbere icyaro, guhindura urwego rw’ubuhinzi no kongerera ubushobozi n’ubudahangarwa abahinzi bato.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kandi byavuze ko muri ibi biganiro bagarutse ku mahirwe yandi ahari hagamijwe kongera imbaraga mu bufatanye mu rugendo rwo gushyigikira ubukungu budaheza, kugera ku masoko no gushyigikira uruhare rw’abikorera mu rwego rw’ubuhinzi.”
Ikigega cya IFAD kuva cyashingwa mu 1978, cyiyemeje gutera inkunga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bitandukanye hirya no hino ku Isi hagamijwe kugabanya umuvuduko ikibazo cy’inzara kiri kuzamukaho.
Ibikorwa n’imishinga iki kigega cyafashije byagize uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage barenga miliyoni 480. Mu Rwanda IFAD itera inkunga ibikorwa n’imishinga biri mu Turere 14 hirya no hino mu gihugu.

