Ibishya ku muhanda wa gari ya moshi uhuza u Rwanda na Tanzania watekerejwe mu myaka 25 ishize
Nyuma y’imyaka irenga 25 u Rwanda na Tanzania bitekereza ku mushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, ( Standard Gauge Railway, SGR Isaka-Kigali) bikagenda bikomwa mu nkokora n’amikoro n’izindi mbogamizi; ubu Ibihugu byombi byiteguye kwihutisha uwo mushinga.
Umuhanda wa gari ya moshi wa kilometero 571, biteganyijwe ko uzatwara miliyari 2.5 z’amadolari ya Amerika,witezweho koroshya urujya n’uruza haba urw’abantu ndetse n’ibicuruzwa n’ubuhahirane bw’Ibihugu byombi.
Umuvuno mushya wo kwihutisha uwo mushinga washimangiwe n’uruzinduko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame aherutse kugirira muri Tanazaania ku wa 03 Gicurasi, aho yaganiriye na mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu Hassan kongera ubufatanye mu bucuruzi n’ibikorwa remezo n’uwo mushinga ukihutishwa.
Uwo muhanda wa gari ya moshi uzoroshya ibiciro by’ubwikorezi unafungure amahirwe mashya y’ubucuruzi; aho u Rwanda rugaragaza ko uzagabanya hagati ya 40% na 60% ku giciro cy’ubwikorezi rwatangaga, binoroshye urwo rugendo rw’ibyo rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo.
Kwihutisha uwo muhanda kandi beherutse gushimangirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bw’Afurika y’Iburasirazuba muri Tanzania Mahmoud Thabit Kombo, wavuze ko ibihugu byombi byiyemeje gushyira uyu mushinga mu ngiro.
Ubwo yari mu nama yahuje Komisiyo Ihoraho Ihuriweho n’u Rwanda na Tanzania yabaye ku wa 26 Nyakanga 2025, Minisitiri Kombo yashimangiye akamaro ka gari ya moshi ihuza ibihugu byombi , yongeraho ko ibirebana na tekiniki, inyigo ndetse n’igenamigambi rijyanye n’ahazanyura iyo nzira, byaganiriweho ku rwego rw’Abaminisitiri muri Tanzania.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko ubu hakomeje kugaragara umuvundo mu muhora uhuza Rwanda na Tanzania aho amakamyo arenga 600 yambuka umupaka wa Rusumo buri munsi, bikaba bikubye kabiri ugereranyije n’imibare yo mu myaka itatu ishize.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare,(NISR) yiswe ‘Formal External Trade in Goods report’,( Q4,2023) yagaragaje ko mu gihembwe cya kane cya 2023 , u Rwanda rwatumije muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 228.26 z’amadolari ya Amerika, akaba ari cyo gihugu cya kabiri u Rwanda rutumizamo ibicuruzwa byinshi nyuma y’u Bushinwa.
Kuva mu 2000 ni bwo umuhanda wa gari ya moshi uhuza u Rwanda na Tanzania watangiye kuganirwaho. Icyo gihe Ibihugu byombi byatangiye gushyira imbaraga mu biganiro byo kuwubaka, ndetse u Rwanda ni bwo rwari rutangiye gushyira mu bikorwa intego y’icyerekezo 2020(Vision 2020), rwiyemeza gushyira imbere ibikorwa remezo bigezweho n’imikoranire n’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ariko uwo mushinga uza gukomwa mu nkokora n’amikoro make.
Mu mwaka wa 2007, ibiganiro by’uwo mushinga byongeye gusubukurwa ndetse hakorwa inyigo n’ubugenzuzi aho u Bushinwa bwakoze iy’ibanze, ndetse muri Nzeri uwo mwaka sosiyete y’u Buhinde yitwa ‘RITES Ltd’ yari yarahawe uburenganzira bwo gucunga imihanda ya gari ya moshi muri Tanzania, yatangiye kugaragazwa nk’izagira uruhare muri uyu mushinga.
Gusa icyo gihe uyu mushinga wari ugifatwa nk’umushinga w’ibihugu bitatu (Tanzania-Rwanda-Burundi), wari ugamije kwagura inzira yo mu muhora wo hagati, (Central Corridor) kugira ngo ihuze icyambu cya Dar es Salaam n’ibihugu bidakora ku nyanja.
Icyakora ibiganiro bya 2007 byaje guhura n’inzitizi zirimo amasezerano Tanzania yari ifitanye na RITES Ltd yajemo kidobya bituma umushinga udindira wongera guhabwa imbaraga nshya mu 2018.
Muri Mutarama 2018, uwari Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli yahuriye i Dar-es-Salaam na Perezida Paul Kagame bongera kwemeranya ko uwo mushinga ugomba gushyirwa mu bikorwa.
Mu 2019 ibiganiro bya nyuma ku nyigo yawo byari bigeze kure, aho byari byitezwe ko hagati ya 2019-2021 hazaba hamaze kuboneka ubushobozi na rwiyemezamirimo ndetse ukazubakwa bitarenze mu 2022.
Gusa kuva icyo gihe Tanzania yatangiye kubaka igice cyayo giherereye ku cyambu cya Dar es Salaam nubwo byagiye bidindira ndetse mu 2024, u Rwanda rwashinze imbago zerekana inzira uyu muhanda wa gari ya moshi uzanyuramo.
