Kuva taliki 28 Nyakanga 2022 mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza harimo kubera mikino ihuza ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth Games 2022”.
Ikipe yaserukiye u Rwanda muri Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Vénuste yitwaye neza ibona itike yo gukomeza muri ¼ cy’irangiza.
Iyi kipe iri mu itsinda B hamwe na Australia (Paul Burnett na Christopher “Chris” McHugh), Afurika y’Epfo (Leo Williams na Grant Goldschmidt) na Maldives (Sajid Ismail na Adam Naseem).
Umukino wa mbere wabaye taliki 30 Nyakanga 2022, ikipe y’u Rwanda yatsinze Afurika y’Epfo amaseti 2-0 (21-19 na 21-16).
Umukino wa kabiri wabaye kuri uyu wa mbere taliki 01 Kanama 2022, ikipe y’u Rwanda yatsinze Maldives amaseti 2-1 (21-16, 14-21 na 16-14).

Gutsinda uyu mukino byatumye ikipe y’u Rwanda ikatisha itike ya ¼ cy’irangiza kuko ubu iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Australia iyoboye itsinda, zose zikaba zimaze gutsinda imikino ibiri.
Ku wa Gatatu taliki 03 Kanama 2022 ni bwo hazaba umukino wa nyuma mu itsinda B aho ikipe y’u Rwanda igomba gukina na Australia. Ikipe izatsinda umukino ni yo izazamuka iyoboye iri tsinda.
Muri iki cyiciro hitabiriye amakipe 12 ashyirwa mu matsinda 3, amakipe 2 muri buri tsinda (4) kongeraho amakipe 2 yabaye aya 3 yitwaye neza azakomeza muri ¼ cy’irangiza.
