Kigali: Hasobanuwe ko 70% by’imyanda ibora yabyazwa umusaruro

  • Sedar Sagamba
  • Gashyantare 9, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko mu gihe imyanda yaba irobanuwe neza, byatanga umusaruro bityo hakaboneka ifumbire yifashishwa mu buhinzi no mu busitani.

Dr Mpabwanamaguru Merard, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, yabigarutseho ubwo hatangizwaga gahunda yo kurobanura imyanda kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 ku Murenge wa Kimironko muri Gasabo.

Umujyi wa Kigali ni umwe mu Mijyi ya Africa ukura vuba haba mu bikorwa ndetse no mu bwiyongere bw’abawutuye, ibyo bikajyana n’ubwiyongere bw’imyanda.

Dr Mpabwanamaguru asobanura ibyo bisaba imbaraga Umujyi wa Kigali hakiyongeraho n’ingamba zihariye mu gucunga neza iyo myanda.

Ati: “Gahunda nk’iyi yo kurobanura imyanda idufasha mu buryo bwo gucunga imyanda neza hitabwa ku kuregera ubuzima, ibidukikinje ndetse no kurengera ubukungu”.

Akomeza avuga ko iyi gahunda igiye gutangira gushyirwa mu bikorwa, mu gihe Umujyi urimo kwitegura kubaka ikimoteri cyabugenewe ndetse no gushyiraho uruganda rukora ifumbire.

Agira ati: “70% by’imyanda yo muri Kigali igizwe n’ibibora, irobanuwe neza yabyazwa ifumbire ikaba yakoreshwa mu buhinzi ndetse no mu busitani. Indi 30% isigaye nayo yabyazwamo ibindi bikoresho”.

Gahunda yo kurobanura imyanda izakorerwa mu Mujyi wa Kigali hose haba mu ngo, mu mahoteli, amaresitora ndetse n’ahandi imyanda ituruka.

Ubuyobozi bw’Umujyi buvuga ko nyuma y’ukwezi hazarebwa uburyo ibyo bikoresho byatanze umusaruro bibe byashyirwa no muyindi Mirenge.

Abatuye Umujyi wa Kigali basabwa kwitabira gahunda yo kurobanura imyanda no kuyishyira mu bikorwa.

Ba Rwiyemezamirimo basabwe gutwara imyanda irobanuye gusa. Barasabwa kandi kubahiriza amabwiriza yose agendanye no gukusanya no gutwara ibishingwe bashakira abakozi ibikoresho byabugenewe.

Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo (MYICT), yatangaje ko uruhare rwayo muri gahunda yo gutandukanya imyanda, ari ukuzana abafatanyabikorwa muri iyi gahunda.

Umunyamabanga wa Leta muri MYICT, Yves Iradukunda, avuga ko iki gikorwa kiri mu byiciro bya mbere by’igisubizo.

Ashimangira ko kugira ngo imyanda ubashe kuyibyaza umusaruro, icya mbere ari uko utandukanya ibora n’itabora.

Ati: “Twararebye ku kijyanye no gucunga imyanda ariko tugenda tureba n’ibindi bibazo bishobora kuzaho bihuriyeho n’ibigo bitandukanye tukegeranya hamwe abantu tukabyigaho.

Ni rwo ruhare rwacu kugira ngo dukomeze gukoresha uburyo bwo guhanga udushya mu gukemura ibibazo bya buri munsi”.

Buregeya Paulin, Umuyobozi wa COPED, Ikompanyi itwara imyanda mu Mujyi wa Kigali, avuga ko imyanda itavanguwe ishobora guteza ikibazo ku buzima bwa muntu.

Avuga ko ikindi ari mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ati: “Iyo bivangavanze ntacyo bimara uretse gushyirwa ahantu hamwe bikangiza ubutaka, bikaba byakwangiza amazi ndetse n’ikirere”.

Akomeza agira ati: “Imyanda iramutse ivanguwe ivamo ibifite akamaro bishobora kubyazwa undi musaruro, havamo ifumbire hakavamo ibindi byashyirwa mu nganda bikinjiza amafaranga ku gihugu no ku baturage”.

Hari bamwe bari baratangiye gushora imari mu gutunganya ibikomoka ku myanda ariko muri Kanama umwaka ushize bagaragaje ko 90% by’imyanda iva mu bigo no mu ngo ishobora kubyazwa umusaruro ariko ngo urwego itunganywamo ntiruragera no kuri 5%.

Dr Mpabwanamaguru Merard, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, yagaragaje ko 70% by’imyanda byabyazwa umusaruro
  • Sedar Sagamba
  • Gashyantare 9, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
John Doe says:
Gashyantare 15, 2022 at 9:17 am

Murakoze cyane

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE