U Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’ubucuruzi bwa avoka

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 13, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

U Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’ubucuruzi bwa ‘avoka’ aho zizajya zivanwa mu gihugu zikajya gucuruzwa ku masoko yo mu Bushinwa.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, ku wa 12 Ugushyingo 2025.

Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yavuze ko binyuze muri aya masezerano, abahinzi ba avoka zo mu Rwanda zifite ireme bazabasha kugera ku isoko ry’Abashinwa, bityo byagure urutonde rw’ibicuruzwa by’ubuhinzi byoherezwa mu Bushinwa, isoko rifite abaguzi bagera kuri miliyari 1.4.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 54. Ushingiye ahanini ku bufatanye mu guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

U Bushinwa bwaje imbere mu bihugu byaturutsemo ishoramari ryinshi ryashowe mu Rwanda mu myaka itanu ishize, kandi ryiyongera umwaka ku wundi.

Ryavuye kuri miliyoni 280 z’Amadolari mu 2020, rigera kuri miliyoni 460 z’Amadolari mu 2024.

Tariki ya 29 Nyakanga, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga Ambasaderi mushya w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yamumenyesheje ko u Rwanda rwiteguye gushimangira uyu mubano.

Ambasaderi Gao na we yavuze ko u Bushinwa bwiteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda, hagamijwe inyungu z’Abanyarwanda n’Abashinwa.

U Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’ubucuruzi bwa Avoka
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 13, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE