Hari abanyiyitirira bagasaba abantu amafaranga – Fatakumavuta

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 13, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Sengabo Jean Bosco wamenyekanye ku izina ‘Fatakumavuta’ kuri ubu uri mu Igororero rya Nyarugenge riherereye mu Murenge wa Mageragere, yagaragaje impungenge z’abamwiyitirira bagasaba abantu amafaranga.

Mu kigfaniro kigufi yahaye Imvaho Nshya ubwo yari mu Igororero rya Nyarugenge aho yari yitabiriye ibiganiro byerekeranye na gahunda z’ubuhuza zatangijwe muri iri gororero na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa, yagaragaje impungenge aterwa n’abakomeje kumwiyitirira.

Yagize ati: “Hari abanyiyitirira bagasaba abantu amafaranga kandi mu by’ukuri si njye uba uyasaba cyane ko ntaho mpurira na telefoni.”

Akomeza avuga ko afunze kandi ko n’abamuzi bazi neza aho aherereye bityo ko ntawe ukwiye gushukwa n’abamwiyitirira ngo atange amafaranga yizera ko ari ubufasha ahaye Fatakumavuta.

Mu magambo ye yivugiye ko azarangiza ibihano bye mu kwezi kwa Mata umwaka utaha wa 2026 bityo ko azongera agahura n’abafana be cyane ko ngo abakumbuye.

Fatakumavuta yatawe muri yombi tariki ya 18 Ukwakira 2024, ubu akaba afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge.

Yahamijwe ibyaha birimo ibyo gukangisha gusebanya, gutangaza makuru y’ibihuha no gukoresha ibiyobyabwenge.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 13, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE