Abantu miliyoni 10 bashobora kuzandura igituntu mu myaka icumi iri imbere

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 13, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ryatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 10 bashobora kuzandura igituntu, abandi miliyoni 2 bakicwa nacyo mu myaka icumi iri imbere, (2025/35) mu gihe inkunga zashyirwaga muri ubwo buvuzi zakomeza kubura.

OMS igaragaza ko amafaranga y’inkunga yakoreshwaga mu kuvura, kurinda no gupima igituntu yagabanyutse cyane aho mu mwaka wa 2024, habonetse miliyari 5.9 z’amadolari mu gihe intego yari miliyari 22 buri mwaka kugeza mu 2027.

Icyo cyuho gishobora gutuma abantu benshi babura ubuvuzi ndetse bigatera ubwiyongere bw’iyo ndwara n’imfu nyinshi.

Umuyobozi wa OMS mu Ishami rishinzwe kurwanya igituntu, Dr. Tereza Kasaeva avuga ko nubwo hari intambwe yari yaratewe mu kurwanya igituntu ariko kugabanyuka kw’amafaranga y’inkunga yashyirwagamo bishobora kuzasenya ibyagezweho.

Ati: “Turi mu rugamba rwo kurwanya igituntu ariko kugabanyuka kw’inkunga bishobora kuzasenya ibyo twagezeho, gusa ku bw’ubushake bwa politiki, ishoramari rirambye no kwishyira hamwe iyi ndwara ishobora kuzarandurwa burundu.”

Raporo ya OMS yo ku wa 12 Ugushyingo 2025, igaragaza ko igituntu cyahitanye abarenga miliyoni 1,23 mu 2024, ariko uwo mubare ukaba waragabanyutseho 3% ugereranyije n’umwaka wabanje mu gihe n’abancyanduye na bo bagabanyutseho 2%.

Mu 2024, abantu miliyoni 8.3 bavuwe igituntu kandi abagikize bavuye kuri 68% bagera kuri 71% nkuko OMS ibitangaza.

Kuva mu 2015 abishwe n’igituntu bagabanyutseho 29% ariko intego ya OMS yari ukugabanya uwo mubare ku kigero cya 75% bitarenze 2025, bakagabanyukaho 90% bitarenze 2030.

OMS yemeza ko mu mwaka ushize inkunga mpuzamahanga zafashije gukumira imfu miliyoni 3,65 z’abantu bari  gupfa bazize iyo ndwara.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 13, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE