Perezida Kagame yerekanye ko AI yitezweho kongera 5% kuri GDP y’u Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ubwenge Muntu buhangano (AI) buzagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, aho biteganyijwe ko buzongera ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP) 5% mu gihe cya vuba.

Yabivugiye i Conakry, muri Guinée, aho yifatanyije na Perezida w’icyo gihugu, Gen Mamadi Doumbouya mu muhango wo gutangiza Inama Mpuzamahanga yo guteza imbere ikoranabuhanga, Transform Africa Summit 2025 (TAS2025).

Ni inama  ihuriza hamwe abayobozi b’ibihugu, inzobere mu ikoranabuhanga n’abashoramari bo ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka irenga icumi hatangijwe iyi nama bwa mbere i Kigali, mu gihe impinduramatwara mu ikoranabuhanga yatangijwe  ku Isi hose, ashimangira ko icyo gihe u Rwanda rwabonye amahirwe yo kubaka urwego rw’ikoranabuhanga rukomeye.

Yagize ati:“Amahirwe yari imbere yacu yari  gushora imari mu miyoboro ya interineti no gukoresha ihuzabikorwa nk’inkingi y’iterambere.

 Imihigo twiyemeje ubwo twatangiraga uru rugendo iracyubahirizwa, kandi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu, turi kugenda tugera ku ntambwe ishimishije,”
Yakomeje agira ati: “

Yongeyeho ko Isi y’ubu irimo kugenda ihinduka ku muvuduko udasanzwe bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga rihanitse, by’umwihariko ubwenge bwa AI, ari na bwo insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagarutseho.

Yagize ati: “Ku mugabane wa Afurika, intsinzi ntizaterwa gusa n’uburyo bwihuse tuzakira iri koranabuhanga, ahubwo no ku bibazo tuzahitamo kurikemuza. Ibyo bihuje n’ukuri kwacu n’ibikenewe mu iterambere ryacu ni byo bizazana inyungu nyinshi mu bushobozi bw’abaturage bacu,”

Ku Rwanda by’umwihariko, ubwenge bwa AI biteganyijwe ko buzongera ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP) ku kigero cya 5%.”

Perezida Kagame yasobanuye ko mu Rwanda, AI izaba isoko y’udushya n’ubumenyi bushya mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi, n’izindi zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere ishoramari mu miyoboro y’ikoranabuhanga (broadband), ari na rwo rufunguzo rwo kwihutisha impinduka mu bukungu no kwagura amahirwe y’iterambere kuri buri wese.

Transform Africa Summit 2025 ni urubuga rutanga amahirwe yo kungurana ibitekerezo biganisha ku bukungu muri Afurika.


Hatangwa ibitekerezo no guhuza imbaraga mu guhindura Afurika binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho, aho ibihugu bihuriza hamwe gahunda zifite intego yo kwihutisha impinduka zishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame na Mamadi Doumbuya wa Gunee.
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE