Abahinzi bato batanga 80% by’ibiribwa mu Rwanda barasabirwa kunganirwa

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 14
Image

Inzobere mu buhinzi no kongera umusaruro w’ibihinga zirasaba inzego zitandukanye gushyigikira abahinzi bato kuko ari bo batanga hejuru ya 80% y’ibiribwa bihingwa mu Rwanda. 

Izo mpuguke zisanga buri wese aharaniye guteza imbere abahinzi bato byatuma u Rwanda rwihaza mu biribwa kandi ubuhinzi bukarushaho guteza imbere Igihugu.

Byakomojweho ku wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo mu biganiro mpaka bigamije guteza imbere ubuhinzi bwongera ubukungu no kwihaza mu biribwa. 

Ibyo biganiro byahuje abari mu ruhererekane rw’ibiribwa barimo ababyongerera agaciro, abahinzi, abanyenganda, abari mu nzego za Leta n’abandi bibumbiye mu Muryango Africa Food Fellowship.

Impuguke zagaragaje ko abahinzi bakwiye gukomeza gushishikarizwa guhuza imikoreshereze y’ubutaka kugira ngo bagire umusaruro uhagije.

Makuza Richard, umwe mu bari muri ibyo biganiro, yavuze ko kwihaza mu biribwa bisaba ubufatanye.

Ati: “Tuganira ku bibazo tukabijyaho impaka kugira dufunguke turebe kure ibibazo bihari mu buhinzi tubishakire umuti. Abahinzi bakwiye gushyigikirwa kugira ngo babone ibyo bakeneye. Ibyo kurya 80% ni bo babihinga. Ubuhinzi bwabo bugira n’umubare wo kurengera ibidukikije kandi bunatanga akazi kuko mu giturage abantu benshi bakora ubuhinzi.”

Umutoni Justine, umukozi mu Ishami ry’ubushakashatsi mu Muryango wita ku buhinzi bw’ibishyimbo mu Rwanda (CIAT), na we yavuze ko abahinzi bato bafatiye runini ubuhinzi n’ubukungu bw’u Rwanda bityo ko ari abo gushyigikirwa.

Yagize ati: “Iyo urebye uko imiterere y’ubuhinzi iteye, hari uburyo bwo guhuza imikoreshereze y’ubutaka, abandi bagashaka gutsimbarara ku buhinzi bwa gakondo. 

Guhuza iyo mitekerereze hari igihe bigora ariko ni byo bikwiye kugira ngo ubuhinzi butere imbere. Twakora byiza dufatanyije, bigafasha wa muhinzi mutoya.”

Yavuze ko kandi hakwiye kwiga ku bungabunga ubutaka buhari niba butanga umusaruro uko bikwiye kandi ibihingwa byujuje ubuziranenge.

Ishimwe Anisie, Umuyobozi w’Umuryango Africa Food Fellowship, yavuze ko guhuriza hamwe abari mu ruhererekane rw’ibiribwa bigamije kwigira hamwe uko ubuhinzi bw’u Rwanda bwatezwa imbere.

Yagize ati: “Turagira ngo baganire bamenye bakora n’uko bakorana kuko ntabwo dukwiriye ko abantu bakora ukwabo. Hari n’abavuga ngo dukorana n’abo duhuje gusa urwego rw’ubuhinzi niba abongerera agaciro ibiribwa bagakora, abari mu guteza imirire bagakorana, nyamara ibibazo biriho bisaba ko abantu bungurana ibitekerezo.”

Yavuze ko ibibazo byiganje mu mibereho y’Abanyarwanda birimo imirire mibi mu bana n’urubyiruko, imihindagurikire y’ibihe n’iyangirika ry’imyaka ijyanwa ku masoko, asaba inzego za Leta n’iz’abikorera gushyira hamwe mu guhangana n’icyo kibazo.

Eric Rwigamba, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yashimangiye ko guhamya imikoranire hagati y’abari mu ruhererekane ry’ubuhinzi ari ingenzi.

Yagize ati: “Ibiganiro mpaka ku buhinzi bwongera umusaruro ni ingenzi, mukomeze mwongere ikibatsi. Dushobora gufasha aba bahinzi bacu bato kubona ibikoresho bihagije. Guhuza imikoreshereze y’ubutaka bikwiye kujyana n’imikoranire y’inzego zose.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ubuhinzi bwagize uruhare rwa 32% ku musaruro mbumbe w’Igihugu mu 2024, buvuye kuri 25% mu 2023, bwiyongereyeho 7%.

Bimwe mu bihingwa byagize uruhare runini mu kwiyongera kw’umusaruro w’ubuhinzi harimo ibihingwa by’ibiribwa byazamutse ku kigero cya 8%, aho ibigori byiyongereye ku kigero cya 30% n’ibishyimbo kuri 18%.

Makuza Richard, umwe mu bagize ihuriro Africa Fellowship yerekanye ko abahinzi bato ari abo gushyigikirwa
Umutoni Justine ushinzwe ubushakashatsi muri CIAT yavuze ko imikoranire mu nzego zose ari yo yateza uruhererekane rw’ibiribwa n’ubuhinzi muri rusange
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE