Imihanda ihuza u Rwanda na Uganda yadindiye yahawe miliyari 365 Frw
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yongeye inkunga ya miliyoni 217 z’amayero, ni ukuvuga miliyari 365 Frw, y’umushinga w’imihanda ihuza u Rwanda na Uganda yatinze gukorwa.
AfDB yemeje inguzanyo y’inyongera ya miliyari 365 Frw kugira ngo umushinga w’imihanda Busega-Mpigi na Kagitumba-Kayonza-Rusumo, ihuza u Rwanda na Uganda yari yaradindiye.
Ni amafaranga azifashishwa mu kwagura ibikorwa byo kubaka umuhanda Busega-Mpigi muri Uganda, ufite ibirometero 27.3.
Muri uyu mushinga harimo kubaka imihanda ihuza uduce, ibiraro bishya, imihanda yunganira, kwishyura ingurane y’ubutaka n’ibikorwa byo gucunga umushinga.
Kongera ibikorwa by’umushinga w’umuhanda Busega-Mpigi, byatumye igice cya Uganda kizamuka kigera kuri miliyoni 424.6 z’amayero, kivuye kuri miliyoni 176.3 z’amayero.
Amasezerano yo kubaka iyi mihanda, mu 2019 yahawe kampani y’Abashinwa izobereye kubaka imihanda izwi nka China Civil Engineering Construction Corporation (CCECC) na China Railway 19th Bureau Group.
Byari biteganyijwe ko imirimo izarangira mu 2022, ariko imirimo iza gutinda kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, amakimbirane ku ngurane z’ubutaka, ndetse n’ubutaka bw’ibishanga.
Kugeza mu ntangiriro za 2022, imirimo yari igeze kuri 15% gusa, bituma igihe cyo kurangiza kimurwa inshuro ebyiri mbere ya 2025, ubu byitezwe ko izarangira gukorwa mu 2030.
AfDB ivuga ko aya mafaranga miliyari 365 y’inyongera azatuma hashyirwamo ibiraro bishya 7 na ruhurura ya kirometero 54. Biteganyijwe ko imirimo izasubukurwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2026.
Eng George Makajuma, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubwikorezi muri AfDB, yagize ati: “Uyu mushinga si umuhanda gusa, ahubwo n’ubuzima ku baturage n’urufunguzo rw’ubucuruzi.”
Imihanda nirangira by’umwihariko umuhanda Busega–Mpigi, izagabanya igihe ibinyabiziga byakoreshaga biva Busega kugera Mpigi, bive ku masaha arenga Abiri bigere ku minota 45.
Iyi mihanda izatuma habaho ihangwa ry’imirimo irenga 1 200, mu gihe izaba yubakwa.