Eddy Kenzo yavuze ku kihishe inyuma y’ishyamirana rye na Bebe Cool

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 16
Image

Umuhanzi akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri K. Museveni mu by’ubuhanzi, Eddy Kenzo yashyize aharagaraza intandaro y’umwuka n’ihangana bikunze kugaragara hagati ye na Bebe Cool, uri mu bamaze imyaka myinshi mu muziki wa Uganda.

Aba bahanzi bombi bari mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Museveni hirya no hino mu gihugu, ariko kandi amakuru ahari avuga ko bamaze kugongana inshuro nyinshi mu gihe bahuriye mu kazi.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu karere ka Bugisu, Eddy Kenzo yagaragaje ko ibyo bibazo bishingiye ku kutiyakira kwa Bebe Cool kuko atiyumvisha uko Eddy Kenzo yaba abayobora kandi bamuruta.

Yagize ati: “Bebe Cool, ni mukuru wanjye nubaha ariko amarangamutima ahora amuganza. Ni yo mpamvu mpora mpangana na we, ntiyemera ko umusore muto nka njye yaba ari umuyobozi wabo.

 Sinamureka ngo akore ibyo ashaka kuko nkorera inyungu z’abahanzi benshi kandi si ikintu cyoroshye.”

Eddy Kenzo usanzwe ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda avuga ko ntako atagira ngo yubahe abamuruta ariko kandi Bebe Cool aba yumva nta mwanzuro akwiye gufata nk’umuyobozi.

Ati: “Mu by’ukuri, ndamwubaha, ariko we ntashaka kwemera ko nkwiye gukora akazi kanjye nk’umuyobozi no gufatira ibyemezo bifitiye akamaro abahanzi bose,”

Eddy Kenzo amaze imyaka ibiri n’amezi atandatu ku mwanya w’Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda kuko yawutorewe ku itariki 5 Gicurasi 2023, mu gihe ku wa 21 Kanama 2024, Ibiro bya Perezida Museveni byatangaje ko Eddy Kenzo yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida mu bijyanye n’Ubuhanzi.

Eddy Kenzo yahishuye impamvu yihishe inyuma yo guhora ashyamirana na Bebe Cool
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 16
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE