Musanze: Aborozi bahangayikishijwe n’ababiba amatungo bakayabagira mu ngo

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 19
Image

Aborozi bo mu Mirenge inyuranye y’Akarere ka Musanze bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo bumaze gufata indi ntera, aho abajura batakibiba amatungo ngo bayajyane, ahubwo basigaye bayabagira mu ngo zabo, inyama bakazigurisha ku mabagiro cyangwa ku byokezo mu rukerera.

Bamwe mu baturage bavuga ko ubu buryo bushya bw’ubujura bubatera impungenge, kuko bigoye gufata umujura ukora ibi bikorwa, cyane ko abenshi babikora nijoro kandi bakabikorana amayeri yo guhisha ibimenyetso.

Mukantabana Claudine (izina yahawe), utuye mu Murenge wa Nyange, yagize ati: “Mu minsi ishize twibwe inka, nyuma twaje kumenya ko uwibye yayibagiye iwe mu rugo. Iyo yumvaga ko abantu batangiye gukeka, inyama yazihishaga mu karima k’igikoni. Ibi byaduteye ubwoba cyane kuko umuntu wabaga hafi yacu ni we wadukoreye ibi.”

Ndayambaje Jean (izina yahawe), wo mu Murenge wa Muhoza, avuga ko ihene ye yibwe nijoro igasangwa yabagiwe mu rugo rw’undi muturanyi

Yagize ati: “Iyo ubonye umuntu yiba amatungo akayabagira mu rugo iwe birakubabaza cyane. Ubu natangiye kurara hafi y’aho ibiraro byanjye biri kugira ngo ndinde amatungo yanjye harimo n’inka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko ubuyobozi bwamaze kumenya ibi bikorwa by’ubujura bw’amatungo, kandi ko bufatanyije n’inzego z’umutekano mu kubihashya.

Yagize ati: “Ni ikibazo gikomeye kuko kibangamira ubworozi muri rusange. Turimo gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo abo bajura bafatwe kandi bahanwe hakurikijwe amategeko.

Ikindi ni uko hari inama dutegura n’abafite amabagiro za resitora n’abandi bakoresha inyama mu bucuruzi bwabo, hari n’abagenda bafatwa, amatungo akagarurirwa ba nyirayo biturutse ku irondo.”

Umuvugizi wa Polisi muri iyo Ntara, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko abagera kuri 14 bamaze gufatirwa muri ibyo bikorwa, ndetse iperereza rigikomeje.

Ati: “Ni byo mu duce tumwe na tumwe hari ingeso mbi y’ubujura bw’amatungo, ubu hamaze gufatirwa abagera kuri 14 bakekwaho ubujura bw’amatungo no kuyabagira mu ngo zabo ayo baba bibye. Turasaba abaturage gukomeza kudufasha batangira amakuru ku gihe, kuko iyo tuyabonye kare bidufasha gukumira ibyaha no gusubiza abibwe ibyabo.”

Abaturage barasabwa gukaza amarondo, kurara hafi y’ibiraro by’amatungo yabo, no kugira amakenga ku bantu batamenyerewe bagaragara hafi y’ibiraro.

Ubuyobozi buvuga ko ubufatanye hagati y’abaturage, ubuyobozi n’inzego z’umutekano ari bwo buryo bwonyine bwo gukumira ibi bikorwa bibi.

Ubuyobozi n’inzego z’umutekano barizeza abaturage ko hakomeje gukorwa ibishoboka byose kugira ngo amahoro n’umutekano by’aborozi n’amatungo yabo bisubire nk’uko byahoze.

Musanze amatungo magufi ari mu yibasirwa n’abajura
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 19
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE