Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yashyikirije João Lourenço wa Angola ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwo kwifuriza iki gihugu isabukuru y’imyaka 50 kimaze kibonye ubwigenge.
Ni ubutumwa yatanze ku wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2025, nyuma yo kwitabira uyu muhango wabereye muri Praça da República mu Mujyi wa Luanda.
Igihugu cya Angola cyabonye ubwigenge mu mwaka wa 1975 nyuma yo kwigobotora ubutegetsi bw’abakoloni b’abanya- Portugal, mu ntambara yamaze imyaka 13.
U Rwanda na Angola ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.
Ibihugu byombi binafitanye amasezerano mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire ku buryo byakuriranyeho Visa ku baturage babyo.
Angola yabaye kandi umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bibazo byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu kiyobowe na Félix Tshisekedi.


