Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kuburanisha urubanza Ingabire Victoire yaruregeye

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 24
Image

Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije urubanza Ingabire Victoire Umuhoza wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi. Yaruregeye ingingo y’amategeko ya 106 yashingiweho atabwa muri yombi. Agaragaza ko iyi ngingo inyuranye n’Itegeko Nshinga.

Urubanza rwaburanishijwe kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2025 ku Rukiko rw’Ikirenga ruherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Inteko iburanisha yari igizwe iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitille Mukantaganzwa, mu gihe umuburanyi yari ahagarariwe n’abavoka 3 barimo Me Gatera Gashabana, Me Bikotwa Bruce na Félicien Gashema.

Ingabire Victoire Umuhoza yavuze ko ingingo yashingiweho afatwa agafungwa inyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Ingingo ya 106 igika cya E kigira kiti “Umutangabuhamya ashobora kwanga gutanga ubuhamya ubwo ari bwo bwose bushobora kumushinja.

Urugereko rushobora ariko kumutegeka gusubiza ibibazo. Ubuhamya bubonetse muri ubwo buryo ntibushobora gukoreshwa nyuma mu kumushinja, keretse iyo akurikiranyweho icyaha cy’ubuhamya bw’ikinyoma.”

Me Bikotwa wunganira Ingabire Victoire yavuze ko ubushinjacyaha bufite ububasha bwo gukurikirana umuntu bityo bukamuregera Urukiko.

Aha ni ho ashingira avuga ko Urukiko rwivanze mu bubasha bw’ubushinjacyaha bityo ingingo ya 106 ikaba yica amahame y’Itegeko Nshinga.

Me Gatera Gashabana na we wunganira Victoire yavuze ko ingingo ya 106 ikoreshwa ubu, iha umucamanza ububasha busesuye bwo guhamagaza umuntu mu rubanza ariko akagaragaza ko urukiko rukuru rwa Kigali rwabajije impamvu Ingabire Victoire atigeze abazwa mu rubanza rw’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi badakoresheje intambara.

Inteko iburanisha yanumvise uruhande ruhagarariye intumwa nkuru ya Leta, bavuga ko ingingo ya 106 ntaho itandukaniye n’iya 121.

Abahagarariye intumwa ya Leta muri uru rubanza, bavuga ko impamvu zatanzwe na Ingabire Victoire nta shingiro zifite bagasaba ko ikirego cye kitakwakirwa n’Urukiko rw’Ikirenga mu kwirinda ko imanza zitazagira iherezo.

Uruhande rw’abahagarariye intumwa nkuru ya Leta bavuze ko ingingo ya 106 ntaho itandukaniye n’iya 121 ko ahubwo ikibazo ari icy’imyandikire ariko ko ibiri mu itegeko ari bimwe.

Ruvuga ko igika cya nyuma cy’ingingo ya 121 giha ububasha umucamanza bwo kwikurikiranira, ntabwo umucamanza ategeka ikizava mu byo umushinjacyaha azakora ahubwo ategereza ibyavuyemo.

Bavuga ko ingingo zose zitegeka kuko ngo urukiko ntirusaba abantu ahubwo rurabategeka.

Inteko iburanisha yanzuye ko urubanza ruzasomwa ku wa 16 Mutarama 2026, saa tatu za mu gitondo.

Ubusanzwe Ingabire Victoire Umuhoza akurikiranweho ibyaha birimo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gutangaza amakuru atari ukuri cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda ibihugu by’amahanga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha birimo gukora imyigaragambyo no kugirira nabi ubutegetsi n’ibindi bitandukanye.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 24
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE