Miliyari 74 Frw zashowe mu kubaka amashuri nderabarezi agezweho

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image

Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’Isi bashoye miliyari zisaga 74 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga mugari wo kubaka ibikorwa remezo bigezweho no gutanga ibikoresho mu mashuri Nderabarezi (TTCs) 16 y’icyitegererezo n’andi 16 ayegereye akorerwamo ibikorwa by’imerezamyuga y’uburezi (stage) ku banyeshuri bagiye kurangira amasomo.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko uwo mushinga watangiye mu 2021, ugamijwe kuvugurura amashuri nderabarezi kugira ngo ajyane n’icyerekezo cy’Igihugu kandi akundishe abiga uburezi uwo mwuga.

Mu bikorwa remezo byubatswe bigezweho harimo uburyamo (Dortoir), Laboratwari zigezweho, amashuri n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bituma aya mashuri nderabarezi ajyana n’igihe mu bumenyi atanga.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nderabarezi rya TTC de la Salle ryo mu Karere ka Gicumbi, Frere Niyonshuti Jean Paul, yabwiye itangazamakuru ko kubakirwa ibyo bikorwa remezo byafashije abanyeshuri kwiga neza kandi bitezweho gutanga umusaruro mu gihe bazaba batangiye akazi ko kwigisha.

Iryo shuri ryubatswe mu myaka 1950 aho inyubako ryazo bigaragara ko zishaje zimwe zikaba zaravuguruwe, ryigamo abanyeshuri 993, barimo abakobwa 464 n’abahungu 529 biga mu mashami 4 y’uburezi.

Ryubatswemo icumbi ry’abakobwa mu buryo bw’igorofa, ibiro by’abarimu n’abayobozi bishya, ibyumba umunani by’amashuri n’inyubako icumbikira umwarimu umenyereza umwuga abandi, banabavugururira icyumba gifasha abana mu kwimenyereza gukora imfashanyigisho.

Frere Niyonshuti yagize ati: “Batwubakiye inyubako ku buryo zifasha abanyeshuri mu nguni zose z’uburezi. Banaduhaye ibikoresho bifasha umwarimu w’ejo haza nkuko ari cyo igihugu gitegura, akaba yaravuye ahantu yigishijwe neza.”

Umunyeshuri witwa Umuhoza Jean Paul wiga muri TTC de la Salle ishami rya siyansi, Imvaho Nshya ikaba yamusanze yimenyereza umwuga wo kwigisha ayo masomo mu kigo cya G.S Byumba gikorerwamo imemyerezamwuga ku biga uburezi, yavuze ko guhabwa Laboratwari ijyanye n’igihe byatumye bumva neza amasomo bize kuko bayiga banayashyira mu ngiro.

Yagize ati: “Laboratwari zidufitiye umumaro kuko bituma twigirira icyizere tukiga ibintu tubyumva.Biraduha ubushobozi bwo kuzavamo abarimu beza mu gihe kiri imbere.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itangazamakuru muri Minisiteri y’Uburezi, Hashakineza Jean Claude, yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo abiga uburezi bagire ubushobozi buhagije kandi barusheho kumenya ikoranabuhanga mu cyerekezo cy’Igihugu cya 2050.

Yagize ati: “Umwarimu wigisha agomba kumenya ikoranabuhanga, agomba guhabwa ibikoresho bihagije kugira ngo abashe kwigisha abanyeshuri bari mu cyerekezo cy’iterambere.”

Yunzemo ati: “Ni yo mpamvu hari ibikorwa byinshi Leta yakoze birimo inyubako, Laboratwari, amacumbi n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo ibikoresho bibafasha kwiga neza.’’

Ibikorwa remezo byubatswe n’ibikoresho byatanzwe mu ishuri nderabarezi rya TICC de la Salle byatwaye asaga miliyari 1 na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda ni mu gihe mu cyiciro cyas Kabiri biteganyijwe ko hazubakwa ibindi birimo igikoni gitekerwamo ibiribwa by’abanyeshuri ndetse n’icumbi ry’abanyeshuri b’abahungu rikavugururwa bikazwa miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

MINEDUC ivuga ko uyu mushinga wo kubakira ubushobozi amashuri Nderabarezi uzarangira mu mwaka wa 2026, ukaba witezweho gufasha abanyeshuri kububakira ubushobozi mu buryo bugezweho, bizatuma bigisha abanyeshuri bo mu mashuri abanza bazi neza icyo bakora.

Hashakineza Jean Claude Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’uburezi yagaragaje ko Leta ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere uburezi
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya TTC de la Salle, Freree Niyonshuti Jean Paul, yavuze ko ibikorwa remezo bubakiwe byitezweho gutanga ubumneyi buhagije
Abanyeshuri bahawe Laboratwari z’icyitegererezo zibafasha kumva neza amasomo
Hubatswe ibikorwa remezo bijyanye n’igihe mu mashuri nderabarezi
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE