Uburwayi bw’ingingo buzwi nka ‘Clubfoot’ buravurwa bugakira

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 11, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Dr Hanyurwimfura Jean Damascène, Umuyobozi w’Ibitaro bya Masaka, avuga ko uburwayi bw’ingingo buzwi nka ‘Clubfoot’ abana bavukana, buvurwa kandi bugakira mu gihe cy’imyaka 5 mu gihe bwaba buvuwe kare.

Clubfoot ni uburwayi abana bavukana, aho uturenge tuba tumeze nk’indosho.

Umuyobozi w’ibitaro bya Masaka, Dr Hanyurwimfura, avuga ko ubu burwayi bushobora kumenyekana mu gihe umubyeyi agitwite bitewe n’ikoranabuhanga u Rwanda rumaze kugeraho bityo ko no gukurikirana umwana kugira ngo bukire nabwo ubu bishoboka kandi bigatanga umusaruro mwiza.

Agira ati: “Ubu burwayi, ni uburwayi umwana avukana kubera n’ikoranabuhanga ubu bishobora no kugaragara ataravuka. Buno bumuga iyo buvuwe hakiri kare bishobora gutanga ejo hazaza h’umwana kuko burakira.”

Akomeza agira ati: Umwana avurwa mu gihe cy’imyaka 5 mu byiciro bitandukanye; hari uburyo bwo gushyiraho isima, uburyo bwo kugorora ikirenge, kubaga ariko no guhabwa inkweto zibafasha kugira ngo ikirenge kigororoke mu gihe runaka.”

Ambasade ya Israel mu Rwanda ku wa 10 Ugushyingo yashyikirije ibitaro bya Masaka imfashanyo z’inkweto, inkweto zifashishwa mu kuvura abana bavukanye uburwayi bw’ingingo buzwi nka ‘Clubfoot’.

Ni imfashanyo yatanzwe mu rwego rwo gukomeza kwita ku burwayi bw’abana bavukanye ubwo burwayi kuko iyo buvuwe kare burakira.

Bamwe mu babyeyi bafite abana bavukanye ubu burwayi, bavuga ko ubuvuzi bw’abana bafite ubumuga busanzwe buhenda bakavuga ko batari kwishoboza kubona izi nkweto kuko zihenda.

Nyiramatama Emiliene agira ati: “Biradushimishije cyane kuko byatumye tugira icyizere cy’uko tutazagira abana bafite ubumuga. Nyuma yo kumukatira umutsi byasabaga ko agomba kujya azambara kugira ngo ibirenge bikomeze bimere neza.

Ubu rero byaramufashije kuko byatumye ngira icyizere kuko akandagira neza nta kibazo, nabonye ko bizakira.”

Mukakizima Francine na we ufite umwana warwaye Clubfoot, agira ati: “Kubera ubushobozi ntabwo kandi no kuzigura bihenze, icyo badufashije ni uko baziduhereye ubuntu. Izi nkweto zifasha umwana kugira ngo ikirenge kigende neza bityo abashe kugororoka.”

Ambasaderi wungirije wa Israel mu Rwanda, Ron Margalit, avuga ko Ambasade ya Israel mu Rwanda yahisemo gutanga impano y’inkweto zifasha mu kugorora abana bafite uburwayi bwa Clubfoot mu rwego rwo kubagarurira icyizere.

Ati: “Twabonye ikibazo cy’aba bana tugitwara ku mutima kuko tubifuriza kuzagira ejo heza binyuze muri iyi mpano igaragara nk’aho ari nto ariko ifite icyo ivuze ku buzima bwabo.

Twabahaye izi nkweto kugira ngo bazabeho ubuzima bumwe nk’abandi kandi babeho badafite ubumuga, ni ikintu gito ariko kizazana impinduka nini.”

Kuva mu 2009 mu Rwanda hamaze kuvurwa abana basaga 8 000 bafite ikibazo cy’uburwayi bwa Clubfoot, mu gihe buri mwaka mu Rwanda hashobora kuvuka abana nibura 500 bafite ubwo burwayi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 11, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE