Meteo Rwanda yateguje imvura n’umuyaga bidasanzwe mu Ugushyingo

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 11, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko hagati ya tariki ya 11 na 20 Ugushyingo 2025, mu Rwanda hateganyijwe kugwa imvura iri ku bipimo biri hagati ya milimetero 30 na 150.

Iyo mvura iteganyijwe iri hejuru y’impuzandengo y’igihe kirekire ubundi cy’isanzwe igwa, iba ibarirwa hagati ya milimetero 25 na 90 muri icyo gihe cy’umwaka.

Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 120 na 150, iteganyijwe mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba n’Intara y’Amajyaruguru, ndetse no mu bice bimwe by’Uturere twa Muhanga, Nyamagabe na Nyaruguru.

Biteganyijwe ko kandi imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120 izagwa mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, mu Ntara z’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, ndetse no mu bice by’Uturere twa  Bugesera, Gatsibo na Nyagatare.

Imvura iteganyijwe

Imvura isanzwe iri hagati ya milimetero 60 na 90 iteganyijwe mu turere tw’Umujyi wa  Kigali, utwa Bugesera, Rwamagana, Kayonza na Ngoma, ndetse no gice cyo hagati mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Ibindi bice by’Intara y’Iburasirazuba biteganyijweho imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60.

Meteo Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice u Rwanda ruherereyemo (ITCZ)

Umubare w’iminsi izagwamo imvura uteganyijwe kuba hagati y’itatu n’itanu, bitewe n’aho umuntu aherereye.

Iteganyagihe ry’ubushyuhe

Ubushyuhe bwo ku manywa buteganyijwe kuba hagati ya dogere 20°C na 30°C, bukaba buri mu gipimo gisanzwe muri iki gihe cy’umwaka.

Ubushyuhe bwo hejuru, buteganyije kuba buri hagati ya 28°C na 30°C, buteganyijwe mu bice byinshi bya Kigali, Rwamagana, Kayonza, Nyagatare, Bugesera, Kirehe, Gatsibo no mu gace k’Amayaga.

Ahazaba hakonje cyane ubukonje buzaba buri hagati ya 20°C na 22°C, ni mu bice bya Nyabihu, Nyamagabe, Nyaruguru, Musanze n’uturere tuhakikije. Ubushyuhe bwa nijoro buteganyijwe kuba hagati ya 9°C na 19°C.

Ahazaba hakonje cyane (9°C–11°C) ni mu bice bya Nyabihu, Musanze, Ngororero, Nyaruguru na Nyamagabe, naho ahazaba hashyushye cyane nijoro (17°C–19°C) ni mu bice bya Kigali, Bugesera, Kayonza, Kirehe, Gatsibo n’icy’Amayaga.

 Iteganyagihe ry’umuyaga

Hateganyijwe umuyaga uri hagati y’uringaniye n’ukaze, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda (m/s).

Umuyaga ukaze cyane (8-12 m/s) uzagaragara mu bice bya Rubavu, Kigali, Kayonza, Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi, Karongi na Rutsiro.

Umuyaga uringaniye  (4-6 m/s) uzaba mu turere twa Nyagatare, Gakenke, Ngoma, Gicumbi, Muhanga na Ruhango, naho ibindi bice by’Igihugu bikazagira umuyaga uri hagati ya 6 na 8 m/s.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 11, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE