Ngororero: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bashishikarijwe kwita ku micungire y’ibigo

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 10, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image
Kugaburira abana ku ishuri byagabanyije umubare w’’abaritaga

Inzego zitandukanye mu Karere ka Ngororero zaganiriye ku ngingo zitandukanye, ku kijyanye n’abana bata ishuri, abayobozi bashishikarizwa kurushaho kwita ku bana bata ishuri.

Byagarutsweho ku wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo, mu nama yibanze ku buyobozi n’imicungire y’amashuri mu Karere ka Ngororero, havugwa ku mpamvu abana bata ishuri n’uburyo zarandurwa burundu; kugaburira abana ku mashuri, imicungire y’ububiko bw’ibyo kurya n’ubuziranenge bwabyo.

Mu kungurana ibitekerezo, byagaragaye ko guta ushuri kw’abana biterwa n’ukutita ku kazi kwa bamwe mu bayobozi b’ishuri kuko ngo niba umuyobozi w’ikigo cy’ishuri runaka azi Isibo, Umudugudu. Akagari, Umurenge umwana akomokamo ntiyagombye kuva mu ishuri ngo birangirire aho. Yakagombye gushakishwa agasubira mu ishuri

Umwe yagize ati: “Muri rusange byagaragaye ko guta ishuri kw’abana biterwa n’ukutita ku kazi kwa bamwe mu bayobozi b’ishuri kuko ngo niba umuyobozi w’ikigo cy’ushuri runaka azi Isibo, Umudugudu. Akagari, Umurenge umwana akomokamo ntiyagombye kuva mu ishuri ngo birangirire aho. Yakagombye gushakishwa agasubira mu ishuri.”

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hakurikiyeho gusura bimwe mu bigo by’amashuri, hagenzuwe ububiko n’ubuziranenge bw’ibiribwa ndetse haganirijwe abanyeshuri ku myigire, ubumwe bw’Abanyarwanda, gukunda Igihugu no kugikorera.

Ku bijyanye n’ububiko bw’ibiribwa hari aho usanga bifashwe nabi byarajemo imungu (ibishyimbo) cyangwa byararengeje igihe (kawunga) n’ibindi.

Ku byerekeye imicungire hari aho usanga itanoze, hakaba hagomba kuba komite igizwe n’umuyobozi w’ishuri, umucungamutungo, ababyeyi 2 (umugore, n’umugabo), abalimu (umugabo n’umugore), abanyeshuli (ibitsina byombi) n’ukuriye abatetsi.

Buri kigo kigomba kugaragaza ubusitani bw’imboga zunganira kawunga, umuceri n’ibishyimbo n’ibindi ndetse n’ubworozi bw’amatungo magufi n’amanini, amagi akaboneka mu ifunguro ry’umunyeshuri.

Abari mu nama bavuze ko nta mbogamizi zagombye kubaho kuko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bushoboka bwo gutuma abana babona ifunguro ku shuri. Kutagaburira abana ku ishuri byafatwa nko kutita ku nshingano no kudatanga umusanzu mu kubaka uburezi bufite ireme ryifuzwa.

Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagabanyije guta ishuri kw’abana, imitsindire irazamuka.

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo ko  abayobozi b’amashuri bagomba kwita ku nshingano zabo ntihagire izo basunikira abarimu kubera ubushobozi n’ubumenyi bidahagije nko mu bijyanye n’ikoranabuhanga, buri kigo kigomba kugira komite yuzuye kandi ikora neza ijyanye no gucunga ibiribwa by’abanyeshuri.

Ku bijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda, gukunda Igihugu no kugikorera, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba Brigadier General Albert Rugambwa yibukije ko bigomba guhoraho.

Ati: “Gukomera ku bumwe bwacu, kureba kure, kubazwa ibyo dukora bigomba kuba isengesho rya buri wese.”

Abayobozi b’ibigo by’amashuri, bashimye inama bagiriwe, bavuga ko bagiye kongera ikibatsi mu micungire y’ibigo by’amashuri.

Iyo nama yarimo Umuyobozi w’Akarere Nkusi Christophe, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba Brigadier General Albert Rugambwa, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Mukunduhirwe Benjamine, abakozi bo mu ishami ry’uburezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abagenzuzi b’uburezi mu Mirenge.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 10, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE