Uko Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru  

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 15
Image

Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona y’umupira w’amaguru yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda bakomeje gufasha amakipe yo kwitwara neza.

Imvaho Nshya igiye kubagezaho uko bamwe muri bo bitwaye mu mpera z’icyumweru, baba abakina muri Afurika cyangwa hanze yayo.

Impera z’icyumweru zari nziza kuri Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro w’Amavubi ukinira Zire FK yo mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan aho we na bagenzi batsinze Karvan ibitego 3-2.

Hari mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona ifata umwanya wa gatatu n’amanota 19. Uyu Munyarwanda yakinnye iminota yose y’umukino.

Sabah FK na yo Azerbaijan, ikinamo Rutahizamu Joy Lance Mickels we na bagenzi be ntibakinnye mu mpera z’icyumweru ahubwo kuri uyu wa Mbere barahura Qabala FK.

Impera z’icyumweru zari nziza kandi kuri Hakim Sahabo ukinira  Standard de Liège yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi aho we bagenzi be batsinze Charleroi ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona ifata umwanya wa Cyenda n’amanota 17.

Uyu Munyarwanda ukina hagati asatira yakinnye umukino wose.

Umunyarwanda Samuel Gueulette yafashije RAAL La Louvière na yo ikina muri iyi Shampiyona kwitara neza kuko  yatsinze Cercle Brugge ibitego 2-1.

Muri uwo mukino  Samuel Gueuletteyasimbuwe ku munota 66.

Ku Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo 2025, Al Masry yo mu Misiri ikinamo Mugisha Bonheur yanganyije ubusa ku busa na AL Ahly mu mukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona, ifata umwanya wa gatanu n’amanota 20.

Uyu Munyarwanda ukina hagati yugarira yakinnye Iminota yose y’umukino.

Mu gihugu cya Kenya, myugariro Buregeya Prince ukinira Nairobi United yakinnye Iminota yose y’umukino batsindwa na Sofapaka ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona.

Impera ntizari nziza kuri Al Aly Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry na Djihad Bizimana yatsinzwe na RS Berkane yo muri Maroc ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Myugariro Emmanuel Imanishimwe ukinira AEL Limassol yo mu cyiciro cya mbere muri Cyrus yasimbuwe ku munota wa 90, mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Pafos FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa Shampiyona.

Olympique Beja yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia ikinamo Ishimwe Annicet ikomeje kubura itsinzi yatsinzwe na Bizertin ibitego 3-0 mu mukino wa 12 wa Shampiyona, ikomeza kuba ku mwanya wa nyuma n’amanota umunani.

Rutahizamu w’Amavubi, Nshuti Innocent ukinira Espérance Sportive de Zarzis muri iyi Shampiyona yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota 70 banganya na Marsa 0-0.

El-Merreikh Bentiu yo muri Sudani y’Epfo ikinamo Ishimwe Saleh yatsinzwe na Kator FC Juba ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere. Ni umukino uyu Munyarwanda ukina mu kibuga hagati yakinnye ukarangira.

Ni mu gihe Jamus SC yo muri icyo gihugu ikinamo Muhire Kevin yatsinze Al-Hilal Wau igitego 1-0, mu mukino wa kabiri wikurikiranya utaragaragayemo uyu mukinnyi w’Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati.

Rhode Island ikinamo Kwizera Jojea yabonye itike ya ¼ cya USL Championship muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gutsinda Charleston kuri penaliti 5-3 mu mukino wa ⅛.

Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yabanje mu kibuga ariko abona amakarita abiri y’umuhondo yamuviriyemo umutuku, avamo ku munota wa gatandatu w’umukino.

Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, ntiyari mu bakinnyi bakoreshejwe batsinda Durban City igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona ifata umwanya wa Kane n’amanota 19.

Al Ahly Tripoli ikinamo Manzi Thierry na Djihad Bizimana yasezerewe muri CAF Champions League
Mugisha Bonheur yakinnye umukino wose Al Masry inganya na Al Ahly 0-0
Imanishimwe Emmmauel yasimbuwe ku wa 90 AEL Limassol itsindwa na Pafos FC 1-0
Mutsinzi Ange yafashije Zire FK kwitwara neza batsinda Karavan
Hakim Sahabo yakinnye umukino wose Standard de Liege Itsinda Charleroi ibitego 3-1
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 15
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE