Kenya: Inkangu yatewe n’imvura nyinshi yahitanye abantu 21 

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 2, 2025
  • Hashize amasaha 20
Image

Leta ya Kenya yemeje ko abantu 21 bapfuye, abandi 25 barakomereka mu gihe 30 bagishakishwa, nyuma y’inkangu yatewe n’imvura nyinshi yibasiye u Burengerazuba bw’Igihugu mu gace ka Marakwet.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano Kipchumba Murkomen, yemeje iby’ayo makuru avuga ko abakomeretse boherejwe bitaro bikuru muri ako gace, kugira ngo bitabweho nyuma y’ibiza byatewe n’imvura yo ku wa Gatanu w’iki Cyumweru. 

Ni mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje kuri uyu wa 02 Ugushyingo, aho hari kwifashishwa indege za gisirikare mu kugeza ibikoresho by’ibanze kuri bari mu byago.

BBC yatangaje ko Umuryango Utabara Imbabare ukorera muri icyo gihugu, Croix-Rouge Kenya, wavuze ko kugeza ubu imihanda y’ibice byibasiwe yatwikiriwe n’itaka bikaba biri gutuma bigorana kugezayo ubutabazi bwihuse.

Leta yasabye abatuye hafi y’imigezi  no mu bice bikunze kwibasirwa n’inkangu kwimukira ahantu hizewe hadashyira ubuzima bwabo mu kaga. 

Ni mu gihe no ku wa Gatatu w’icyumweru gishize imyuzure n’inkangu byibasiye ibice byo hafi y’umupaka wa Uganda na Kenya byahitanye bane, bisenya inzu n’ibikorwa remezo.

Ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje muri Kenya nyuma y’inkangu yishe 21
  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 2, 2025
  • Hashize amasaha 20
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE