Karongi: Abagabo bane n’umugore bafatanywe litiro 540 z’inzoga z’inkorano

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 26, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Abagabo bane n’umugore umwe bafungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Rubengera mu Karere ka Karongi nyuma yo gufatanwa litiro 540 z’inzoga z’inkorano biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage barambiwe uburyo zibangamira umutekano zigashyira n’ubuzima bwa benshi mu kaga.

Abafashwe ni Twagirimana Edouard wafatanywe litiro 140, Rukundo Emmanuel wafatanywe litiro 180, Murwanashyaka Isaac wafatanywe litiro 80, Mukabera Joséphine wafatanywe litiro 60 na Kavukire wafatanywe litiro 80, bose bo mu Midugudu ya Kagarama na Buhoro, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera.

Hakizimana Aimable, umwe mu baturage bo mu Mudugudu izo nzoga zafatiwemo, yavuze ko abo bose bafatiwe mu ngo zabo ari na ho izo nzoga ziherereye.

Muri io nzoga harimo inzagwa zitujuje ubuziranenge n’imitobe biba byenzwe mu buryo buteza ingorane ababinywa kuko bafata ibitoki bakabyengana isukari yaciwe hamwe n’amatafari.

Yagize ati: “Bafata ibitoki bakabyengana n’isukari yaciwe itagikoreshwa, bagashyiramo ibitubura bisanzwe bishyirwa mu migati n’amandazi, bakanashyiramo amatafari ahiye ngo Urwagwa rutukure urubonye agire ngo ni rwiza ruraryoshye. Mu gihe urwagwa barushyira mu rwina, icyitwa umutobe cyo barawutereka ukamara iminsi na wo bakawuvangamo ibindi bintu byangiza, n’ubirebye akabona ko bitujuje ubuziranenge.”

Mukaleta Alphonsine na we avuga ko izo nzoga zituma bamwe batakaza ubushobozi bwo kwiyobora bakazabiranwa n’urugomo, bagateza umutekano muke.

Ati: “Uretse ubukene biriya biyoga biteza mu muryango kuko uwabigiyemo ahamarira ayagatunze urugo abana ntibitabweho, binayobya abantu ubwenge nk’umugore ugasanga ntagitahira igihe ngo yite ku bana, ugasanga ari abagabo cyangwa abagore byagize imbata bahora basusumira, tukabona kubyangiza ari ngombwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Ayabagabo Faustin, avuga ko bagifatwa bashyikirijwe RIB kugira ngo bigishwe ibibi byo kubyenga no kubicuruza, cyane ko hari abo usanga bazicuruza mu dusantere tw’ubucuruzi.

Ati: “Turashimira cyane abaturage batanze amakuru yatumye ziriya zifatanwa abazengaga, zikangizwa zitarangiza ubuzima bw’abaturage, tukabasaba gukomereza aho, aho bazibonye hose bakadutungira agatoki abafatwa bazicuruza cyangwa bazenga bagahanwa by’intangarugero.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko ziriya nzoga ari mbi cyane kuko zangiza ubuzima bw’abazinyoye ntibashobore gukorera imiryango yabo.

Ashimira abaturage batanga amakuru atuma abazikora n’abazicuruza bafatwa.

Ati: “Turashimira abaturage baduha amakuru atuma abenga izi nzoga z’inkorano bafatwa bakabuzwa kuzikwirakwiza ngo zidakomeza kwangiza ubuzima bw’abantu, tunabibutsa ko kimwe n’ibindi biyobyabwenge izi nzoga z’inkorano ziri mu bituma ibyaha byiyongera bitewe n’uko abenshi mu bazinywa ari bo bakunze kugaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano harimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ibindi.”

Yasabye abakibigaragaramo kubireka inzira zikigendwa, kuko uzajya abifatirwamo azajya abihanirwa by’intangarugero.

Akomeza avuga ko ibinyobwa byose bicuruzwa mu Rwanda bidafite icyemezo cy’ubuziranenge bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje biteganywa n’iteka rya Minisiteri y’ubuzima No 001/ MoH/ 2019 ryo ku wa 04 /03/2019 rigena urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarengeje imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Izi nzoga zasanzwe mu ngo z’abaturage batandukanye
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 26, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE