Minisitiri Sebahizi yasabye ab’i Rubavu gukunda umurimo

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Sebahizi Prudence yasabye abaturage bo mu Karere ka Rubavu kurushaho gukunda umurimo kuko ari imwe mu nzira zizanabafasha kugera ku iterambere rirambye.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko nubwo gukunda umurimo biri mu ndangagaciro ziranga Abanyarwanda, ari na kimwe mu bibafasha kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu.

Yabigarutseho mu butumwa yahaye abaturage nyuma y’umuganda ngarukakwezi wabareye mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, ahatewe ibiti by’imbuto za avoka, ibindi bigahabwa abaturage bitabiriye ngo na bo babitere iwabo.

Ati: “Ndabashimira imbaraga n’umurava mwakoranye Umuganda twakoze uyu munsi ndakomeza kubashishikariza gukunda umurimo kuko ni bimwe mu bizadufasha gukomeza kwiteza imbere, tubikore turi bakuru tunabitoze abakiri bato kuko ni indangagaciro zidufasha kugera ku iterambere rirambye.”

Minisitiri Sebahizi yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bitabiriye umuganda mu Karere ka Rubavu, yemeza ko ibiti bateye bisobanuye icyizere cy’ubuzima.

Claude Cherubala, Guverineri wa Rotary Club wari witabiriye Umuganda ari kumwe n’abanyamuryango ba Lake Kivu Rotary Club, yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda n’imikoranire bafitanye n’Akarere ka Rubavu.

Yagize ati: “Twashimishijwe n’Umuganda wo gutera ibiti twakoreye mu Karere ka Rubavu bivuze byinshi muri gahunda zacu. Duherutse gutangiza gahunda zo kurengera ubuzima bw’umugore turwanya imbasa turashima uburyo gahunda yacu yashyigikiwe n’igihugu cy’u Rwanda. Twiyemeje gukomeza kuba abafatanyabikorwa beza muri aka Karere twizeza ko umushinga wose bazatugezaho ugamije kuzamura abaturage tuzawufatanya n’Akarere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yashimye ubufatanye burambye bafitanye n’abafatanyabikorwa barimo Rotary Club.

Agira ati: “Imbaraga n’umurava twakoranye bisobanuye byinshi; iwacu dusanzwe dukunda umurimo iyo abafatanyabikorwa baje kwifatanya natwe byerekana byimshi cyane. Ndasaba abaturage nkuko gukunda umurimo ari intero yacu kubikomeza.”

Mukankusi Esther, umwe mu baturage b’i Rambo mu Murenge wa Nyamyumba, yagaragaje ko bishimiye kuba bahawe ibiti by’imbuto byo gutera mu ngoza zabo.

Yagize ati: “Buri muturage bamuhaye ibiti byo gutera, ni ibintu byadushimishije cyane kuko tugiye kubitera mu rugo, nibikura bizatuma turya avoka n’abazadukomokaho bibagereho. Twasabwe kurushaho gukunda umurimo ino aha turi ba Munyakazi turizeza gukomeza kubishyiramo imbaraga.”

Muri uyu Muganda hatewe ibiti ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu bigera ku 13.000,  ndetse na Rotary Club Kivu Lake itanga ibiti by’imbuto za avoka 2.000 byiyongera ku bindi byatanzwe n’abandi bafatanyabikorwa.

Minisitiri Sebahizi (uwa mbere uhereye iburyo) na Meya Mulindwa (wa kabiri uhereye ibumoso) bari kumwe mu gikorwa cyo gutera ibiti
  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE