Nyabihu: Ikiraro gihuza Imirenge ya Rurembo na Shyira kibangamiye ubuhahirane
Abaturage bo mu Mirenge ya Rurembo na Shyira mu Karere ka Nyabihu bavuga ko babangamiwe n’ikiraro kibahuza, kuko cyangiritse kandi giteye impungenge mu bihe by’imvura, bakifuza ko hubakwa ikiraro cyo mu kirere kugira ngo ubuhahirane hagati yabo bikomeze neza.
Icyo kiraro giherereye ku mugezi wa Giciye, kikaba gikoreshwa cyane n’abaturage baturutse mu Mirenge yombi bajya mu isoko cyangwa bajya gushaka serivisi mu zindi nzego. Iyo imvura iguye cyane, amazi y’umugezi yisuka hejuru y’ikiraro, bigatuma kiba kidashoboka kwambukirwaho nk’uko Nyiramanza Patricia abivuga.
Yagize ati: “Iyo umugezi wuzuye ntitwambuka, tugomba kuzenguruka tujya kunyura mu Murenge wa Jomba kugira ngo tugere aho tugiye. Ibyo bidutwara umwanya munini, harimo n’amafaranga y’urugendo.”
Niyonzima Jean de Dieu, we avuga ko iki kiraro kitubatswe mu buryo burambye cyazakomeza guteza impanuka, ku baturage ariko impungenge ni abana bacu mu gihe bajya ku ishuri.
Yagize ati: “Iyo amazi yuzuye muri uyu mugezi wa Giciye hano hose amazi aba yadendeje ku musozi, urabona ko ari uduti natwo hari ubwo imvura itumanukana, abana ntibajya ku ishuri. Turasaba ko cyubakwa mu buryo burambye, nk’ikiraro cy’ibyuma, cyangwa se icyo mu kirere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rurembo, Rusingiza Esron, yemeza ko ikibazo cy’iki kiraro kizwi kandi ko cyashyizwe mu byo akarere gateganya gukemura mu 2026.
Yagize ati: “Iki kibazo twaragitanze, kandi mu igenamigambi ry’umwaka utaha kiri mu bizakorwa. Biteganyijwe ko kizubakwa mu buryo bwo mu kirere, kizaba kigizwe n’ibyuma kugira ngo kirusheho kuramba no kumara impungenge abaturage.”
Abaturage bavuga ko baramutse bubakiwe ikiraro cyiza byakoroshya ubuhahirane bwabo abana bakajya ku mashuri batagowe, ndetse n’abajyana abarwayi ku bitaro ntibakomeze kuzengurukana umurwayi, kubera umugezi uba wuzuye.
Basaba ko ibikorwa nk’ibi byakomeza gushyirwamo imbaraga, cyane cyane mu bice by’icyaro aho imirimo y’ubuhinzi n’ubucuruzi bishingira ku bikorwa remezo bikomeye nk’ibiraro n’imihanda.
