Zimbabwe yigiye byinshi ku Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abayobozi bo mu Rwanda n’abo muri Zimbabwe, ku wa Mbere taliki ya 7 Gasshyantare 2022, basangiye ubumenyi butandukanye bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bukoreshwa muri ibyo bihugu, mu ruzinduko intumwa za Zimbabwe ziyobowe na Minisitiri ushinzwe Iterambere ry’Abagore Dr Sithembiso Nyoni zagitiye mu Rwanda.
Izo ntumwa za Zimbabwe zasuye Ikigo cya Isange One Stop Centre kiri ku Kacyiru i Kigali, zikaba ziri mu Rwanda mu rugendoshuri rw’iminsi 10 rwatangiye taliki ya 29 Mutarama 2022 aho zahuye zikanagirana ibiganio n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye.
Ikigo cya Isango One Stop Center basuye kuri uyu wa Mbere cyashinzwe mu mwaka wa 2009 kikaba cyarabaye igisubizo gikomeye ku bibazo by’ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa mu miryango, by’umwihariko irishingiye ku gitsina.
Minisitiri Nyoni n’abo bari kumwe basobanuriwe serivisi zose zitangirwa mu iki kigo gifasha abahohotewe, anasura aho izo serivisi zitangirwa, nk’ibyumba bakiriramo abagore, abagabo cyangwa abana bakorewe ihohoterwa ritandukanye.
Icyo kigo cyakira abaturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu, gitanga serivisi zitandukanye ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’iryakorewe abana by’umwihariko, zirimo ubujyanama, kubahumuriza, kubacumbikira by’igihe runaka, gukora iperereza ryimbitse, kubavuza no kubaherekeza mu butabera.
Minisitiri Nyoni yavuze ko muri rusange bigiye byinshi ku Rwanda, cyane cyane ibijyanye n’inshingano za Minisiteri ayobora. Yavuze ko abahuye n’ihohoterwa bakwiriye kubivuga kugira ngo uwarikoze ahanwe ricike mu muryango.
Yakomeje ashimangira ko banyuzwe n’uburyo icyo kigo gikora kinyamwuga, gifite ibikoresho bigezweho n’abakozi bashoboye, anahishura ko na bo hari icyo bafite muri Zimbabwe gikora nka cyo ariko cyo gkorana na Minisiteri y’Uburezi mu gutanga ibisubizo ku bibazo by’ihohoterwa.
Minisitiri Nyoni yavuze ko kuri ubu barimo kwibanda ku kurandura umuzi w’ibitera ihohoterwa no guhangana n’imbogamizi z’uko hakiri abagabo bahohoterwa bakaryumaho kubera imyumvire yakwiye mu miryango y’Afurika ko nta mugore ubasha guhohotera umugabo we.

Ati: “Turasaba abagabo kujya bigaragaza mu gihe bahohotewe kuko tugamije kubaka umuryango utuje hagati y’umugabo n’umugore, umuryango wita ku bana babo, kuko nudahaguruka nk’umubyeyi, abana bakakubona wahohotewe ugaceceka na bo bazakora nk’uko mu gihe bazaba bakuze.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda Prof.Jeannette Bayisenge, yavuze ko ari byiza ibihugu gusurana no guhana ubunararibonye kuko impande zombi zibyungukiramo.
Yagize ati: “Ibibazo Abanyarwanda bafite bijyanye n’imibereho, iterambere usanga baba babisangiye na bagenzi babo bo mu bindi bihugu, bityo rero buri gihe aba ari byiza kumenya ahandi uko bakora kugira ngo dushobore kugira ibyo tubigiraho nabo bashobore kugira ibyo batwigiraho, twungurane ibitekerezo turebe ingamba zagenda zifatwa.”
Abaminisitiri bombi bagaragaje ko bahangayikishijwe n’uko muri ibi bihe bya Covid19 hagaragaye ubwiyongere bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku buryo hakwiye gushakwa icyabiteye kigashakirwa umuti.
Icyegeranyo cyo mu myaka itanu uhereye mu 2016, dukesha urwego rw’ubugenzacyaha RIB, kigaragaza ko abantu 42,117 bakorewe ibyaha by’ihohoterwa, birimo icyo gusambanya abana ari na cyo kiza ku isonga cyihariye 41% by’ibyaha by’ihohoterwa, cyakorewe abafite imyaka hagati ya 16 na 21 bangana n’ibihumbi 17,427.
Gikurikirwa n’icyo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranye cyihariye 23.23%, naho ku mwanya wa 3 hari icyo gukubita no gukomeretsa uwo mwashakanye kihariye 9.55%, naho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato biri kuri 7.74%.



