Kurikira uko amakipe y’ibihugu arimo gukina ku munsi wa Kane wa shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare (Live)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 24, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Muri aya masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, hatangiye gukinwa icyiciro cyo gusiganwa n’isaha ku makipe y’ibihugu yitabiriy shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare irimo kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere muri Afurika kuva isiganwa ryatangira gukinwa n’ababigize umwuga.

Ikipe y’u Rwanda ihagarariwe n’abakinnyi batandatu; Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric, Uwiduhaye Mike, Ingabire Diane, Nirere Xaverine na Claudette Nyirarukundo.

Shampiyona y’Isi y’Amagare ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Union Cycliste Internationale (UCI). Ririmo kubera mu Mujyi wa Kigali guhera ku wa 21-28 Nzeri 2025.

Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera ku Mugabane w’i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, inshuro 11 ari zo zonyine yabereye hanze y’uyu mugabane.

Umujyi wa Kigali mu rw’imisozi ihigumbi, ni wo wa mbere wo muri Afurika wakoze amateka yo kwakira iri rushanwa rimaze imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye.

Abakinnyi bitabiriye shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare 2025 igeze ku munsi wa Kane ibera i Kigali, bakoze imyitozo y’isiganwa ryo mu kivunge yitegura icyiciro cyo gusiganwa n’igihe.

Ni imyitozo yakorewe mu nzira ya KCC-RDB ku Gishushu -MTN Nyarutarama – Mu Kabuga ka Nyarutarama -Kuzenguruka kuri Golf -Kuri SOS – MINAGRI -KABC – RIB Kimihurura -Mediheal – Kwa Mignone -Ku Kabindi – KCC.

Abagiye gusiganwa barakora intera y’ibilometero 41.8, umusozi muremure bazamuka ufite ubutumburuke bwa metero 740.

Bahagurukiye kuri Kigali Convention Center ari naho baribusoreze. Abasiganwa barimo gukoresha umuhanda KCC-Gishushu-Chez Lando-Prince house-Sonatube-Nyanza-kugaruka Sonatube-Rwandex-Kanogo-Mediheal-Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)-Ku Muvunyi-KCC.

Baranakoresha kandi umuhanda KCC-RDB ku Gishushu -MTN Nyarutarama – Mu Kabuga ka Nyarutarama -Kuzenguruka kuri Golf -Kuri SOS – MINAGRI -KABC – RIB Kimihurura -Mediheal – Kwa Mignone -Ku Kabindi – KCC.

Imvaho Nshya ibahaye ikaze muri shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare ku munsi wayo wa Kane.

01h45′: Ikipe y’igihugu ya Bénin irahagurutse.

01h49′: Ikipe y’igihugu ya Uganda.

01h53′: Ikipe y’igihugu ya Ethiopia ikinamo ibihangange nka ALEMAYO Tekle na HAILEMARYAM Geremedhin irahagurutse.

01h57′: Ikipe y’u Rwanda igizwe na BYUKUSENGE Patrick, NKUNDABERA Eric na UWIDUHAYE Mike irahagurutse.

02h03′: Ikipe ya Bénin isigaje kugenda intera y’ibilometero 11.6 ikoresheje iminota 17.

02h03′: Ikipe y’u Rwanda izigaje ibilometero 15.9 imaze gukoresha iminota 6.

02h09′: Ikipe y’igihugu y’Abashinwa isigaje intera y’ibilometero 14.6 imaze gukoresha iminota 7.

02h11′: Ikipe y’abanyarwa igizwe n’abagabo 3, kugeza ubu babiri muri bo bari imbere basigaje intera y’ibilometero 11.8 bamaze gukoresha iminota 12.

02h11′: Ikipe ya Bénin isigaje gukora intera y’ibilometero 2.5 imaze gukoresha iminota 27. Kugeza ubu yatangiye kuzamuka umuhanda w’amapave ahazwi nko kwa Mignone.

02h17′: Ikipe y’Abagande ifashe ikipe y’igihugu ya Bénin iyifatiye Ku Muvunyi.

02h19′: Ikipe y’Abagande inyuzeho iya Bénin, ihita ibimburira andi makipe kugera KCC.

02h20′: Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi babiri bari imbere mu gihe umwe yasigaye, batangiye kuzamuka kwa Mignone. Basigaje ibilometero 2.5 bamaze gukoresha iminota 23.

02h22′: Ikipe ya Ethiopia isesekaye KCC.

02h24′: F Nakagwa w’umunya-Uganda igare rye rigize ikibazo ahita ahindurirwa irindi gare.

02h27′: Abasore babiri b’Ikipe y’u Rwanda bageze KCC bakoresheje 29’21”21.

02h29′: Ikipe y’igihugu y’Ubushinwa isesekaye KCC ikoresheje 27’54”73.

02h39′: Ikipe y’u Rwanda y’abagore isigaje ibilometero 13.3 imaze gukoresha iminota 42.

02h40′: Ikipe y’igihugu y’Abashinwa y’abagore isigaje gukina ibilometero 13.6 ikaba imaze gukoresha iminota 38.

02h42′: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda isigaje ibilometero 12.3 abakinnyi bamaze gukina iminota 44.

02h44′: Ikipe ya UCI World Cycling Center ihagurutse KCC.

02h48′: Ikipe y’igihugu ya Mauritius ihagurutse KCC n’abakinnyi bayo batatu buzuye.

02h55′: Ikipe y’u Rwanda ihagurutse KCC.

02h59′: Ikipe y’u Rwanda isigaje ibilometero 18.9 imaze gukoresha iminota 2.

03h00′: Ikipe y’igihugu y’Ubushinwa ihagurutse Kigali Convention Center.

03h05′: Uko urutonde rusange rw’agateganyo ruhagaze. Ku rundi ruhande ruyobowe n’ikipe y’igihugu y’Ubushinwa aho u Rwanda ruri ku mwanya wa 3.

Amakipe y’ibihugu 15 ni yo akomeje gusiganwa ku munsi wa Kane wa shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare.

Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare yo mu muhanda irimo kubera mu Rwanda, ni yo ya mbere mu mateka yitabiriwe n’umubare munini, hatarimo andi marushanwa ategurwa ku rwego rw’Isi na UCI nk’ayo mu misozozi n’andi atandukanye.

Umwe mu myihariko y’iyi shampiyona n’uko irimo gukinwamo n’impunzi.

Shampiyona y’Isi y’Amagare iheruka mu 2024 yabereye mu Busuwisi yegukanwe n’Umunya-Slovenia Tadej Pogacar mu bagabo, mu gihe mu bagore yegukanywe n’Umubiligikazi Lotte Kopecky.

Umunya-Slovenia Tadej Pogacar uheruka gutwara shampiyona ya 2024 ahabwa amahirwe yo gutwara iya 2025 izabera mu Rwanda

03h45′: Ikipe y’Abataliyani igizwe n’abagabo Batatu ihagurutse KCC.

03h47′: Ikipe y’igihugu y’Abafaransa isigaje ibilometero 16.6 ikaba imaze gukora ibihe bingana n’iminota 5.

03h48′: Ikipe ya UCI World Cycling Center isesekaye KCC.

03h53′: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, kugeza ubu iracyari ku mwaya wa Gatanu mu gihe iya Espagne iyoboye urutonde rusange rw’agateganyo.

03h59′: Ikipe y’igihugu y’Ababiligi isesekaye KCC ari nako yerekwa urukundo n’urugwiro rw’abafana bari KCC.

04h00′: Ikipe y’igihugu y’Abafaransa igeze i Gikondo ahazwi nko ku mazi, abakinnyi bose uko ari batatu bakiri kumwe.

04h02′: Ikipe y’Abasuwi itangiye kuzamuka kwa Mignone, isigaje intera y’ibilometero 1.6 imaze gukoresha iminota 23.

04h04′: Ikipe y’igihugu y’Abasuwisi isesekaye KCC indi y’abagore batatu ihita ihaguruka.

04h08′: Habayeho gutungurana, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ihise ifata umwanya wa Gatandatu mu gihe iy’Ububiligi ihise iza mu makipe Atanu ya mbere. Ikipe y’igihugu ya Espagne iracyayoboye urutonde rusange rw’agateganyo.

04h12′: Ikipe y’igihugu ya Australia itangiye kuzamuka ahazwi nko ku muhanda wo kwa Mignone. Isigaje gukoresha intera y’ibilometero 2.1 imaze gukoresha iminota 21.

04h14′: Ikipe y’igihugu y’Abadage isesekaye KCC.

04h15′: Ikipe y’igihugu ya Astralia isesekaye KCC ikomerwa amashyi y’urufaya.

04h17′: Ikipe y’igihugu y’Abadage igizwe n’abagore Batatu, isigaje kugenda ibilometero 18.2 ikaba imaze gukoresha ibihe bingana n’iminota 29.

04h20′: Ikipe y’igihugu y’Abafaransa igizwe n’abagore Batatu, isigaje ibilometero 12.7 imaze gukoresha iminota 37.

04h22′: Umukinnyi w’umusuwisi Marlen Reusser igare rye rigize ikibazo ahita ahindurirwa irindi.

04h26′: Ikipe y’igihugu y’Abasuwisi igizwe n’abagore Batatu isigaje intera y’ibilometero 3.9 ikaba imaze gukoresha iminota 47.

04h29′: Umusuwisikazi LIECHTI Jasmin bagenzi be bamusigiye mu muhanda wo kwa Mignone.

04h33′: Ikipe y’igihugu y’Abasuwisi igizwe n’abagore babiri ariko basize mugenzi wabo, isesekaye KCC.

04h36′: Ikipe y’igihugu y’Abafaransa igizwe n’abagore Babiri na bo basize mugenzi wabo, basesekaye KCC.

04h40′: Ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani igizwe n’abakinnyi Babiri kuko basize mugenzi wabo, basesekaye KCC bakirizwa amashyi menshi.

04h41′: Ikipe y’igihugu ya Astraulia itangiye kuzamuka kwa Mignone, ifashe Umutaliyani ihita inamusiga.

04h44′: Kugeza ubu ku rutonde rusange rw’agateganyo mu makipe y’ibihugu yarangije gukina, ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ni yo iyoboye andi makipe.

04h45′: Ikipe y’igihugu ya Australia ihise ihigika iy’Ubufaransa, ihita ifata umwnaya wa Mbere ku rutonde rusange.

Amakipe 10 ya mbere y’ibihugu ni uku arangije isiganwa ry’uyu munsi wa Kane wa shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare.

Ikipe y’igihugu ya Australia ni yo yegukanye shampiyona y’Isi yo gusiganwa mu mukino w’amagare mu muhanda, mu cyiciro cy’amakipe y’ibihugu akina ku giti cyayo.

Ni mu gihe ikipe y’u Rwanda na yo yashoboye kwitwara neza kuko iri ku mwanya wa 11 ku rutonde rusange.

Ikipe y’igihugu ya Ethiopia ni yo ya Afurika ije ku rutonde rw’amakipe 10 ya mbere, ikurikirwa n’iy’u Rwanda ije ku mwanya wa 11.

Ubuyobozi bwa UCI bwashimye Abanyarwanda bakomeje kugaragariza urukundo igare muri iyi shampiyona y’Isi y’Umukino w’amagare.
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 24, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE