Perezida Kagame yunamiye intwari zaharaniye ubwigenge bwa Azerbaijan

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 20, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Perezida Kagame, uri i Baku muri Azerbaijan, yasuye Urwibutso rwa Alley of Honor, yunamira Heydar Aliyev, wabaye perezida wa gatatu w’iki gihugu na Zarifa Aliyeva wari umugore we. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nzeri 2025, yahaye icyubahiro intwari zaharaniye ubwigenge n’ubusugire bwa Azerbaijan.

Urwibutso rwa ’Alley of Honor’ rushyinguyemo abarenga 280 barimo abagize uruhare mu miyoborere y’igihugu, abahanga mu bya siyansi ndetse n’abahanzi bo mu byiciro bitandukanye.

Umukuru w’Igihugu ari mu ruzinduko muri Azerbaijan kuva ku wa Gatanu tariki 19 Nzeri, rushimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Azerbaijan.

Perezida Kagame kandi yashyize indabo ku mva ya Zarifa Aliyeva wari umugore wa Heydar Aliyev iri kuri uru rwibutso rw’abanyacyubahiro, witabye Imana muri Mata 1985.

Heydar yayoboye Azerbaijan mu bihe by’impinduka ubwo iki gihugu cyavaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete. Yibukirwa ku miyoborere ihamye n’imbaraga nyinshi yashyize mu guteza imbere iki gihugu.

Perezida Kagame kandi yasuye urwibutso rwa ‘Alley of Martyrs’ rushyinguyemo ababuriye ubuzima bwabo mu rugamba rwo kubohora no guharanira ubwigenge bwa Azerbaijan.

Uru rwibutso ni ikimenyetso gikomeye cy’ubwitange n’ubudaheranwa byaranze abapfiriye mu rugamba rwa Nagorno-Karabakh n’izindi zafashije Azerbaijan kubona ubwigenge no gusigasira ubusugire.

Uyu munsi, Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we, Ilham Heydar Oghlu Aliyev, baganirira mu muhezo ku bufatanye bw’u Rwanda na Azerbaijan mu nzego z’ingenzi zifitiye impande zombi akamaro.

Umubano w’u Rwanda na Azerbaijan watangiye ku mugaragaro mu 2017. Ibihugu byombi byagaragaje ko biteganya kwifatanya mu nzego zitandukanye.

Mu kiganiro Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye n’abanyamakuru, Perezida Kagame yagize ati: “Dushaka gukomeza kongera imbaraga mu buryo bwatuma ubu bufatanye butanga umusaruro ku mpande zacu zose.

Nyakubahwa Perezida, menya ko ufite inshuti muri Afurika, mu Rwanda, bityo dushaka gukoresha aya mahirwe y’ubufatanye n’ubushuti buri hagati yanjye nawe, ndetse n’ibihugu byacu byombi, kugira ngo twihutishe intambwe igana ku gutera imbere.”

Amafoto: Village Urugwiro

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 20, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE