Ngarambe Raphaël yatorewe kuyobora FRVB ku nshuro ya kabiri

Ngarambe Raphaël wari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida w’ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ni we wongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora imyaka ine iri mbere.
Kuri uyu wa 20 Nzeri 2025, ni bwo habaye Inama y’inteko rusange idasanzwe ya FRVB yabereyemo amatora ya Komite Nyobozi nshya y’iri shyirahamwe.
Ngarambe Raphaël umaze imyaka ine ayobora FRVB, yongeye kugirirwa icyizere atorwa 100% ku majwi 33 y’abitabiriye amatora.
Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere, hatowe Zawadi Geoffrey wari usanzwe ari visi Perezida muri manda iheruka ku majwi 33 kuri 33 naho Gagasira Janvier yatorewe kuba visi Perezida ushinzwe amarushanwa ku majwi 31 kuri 33.
Abakandida babiri ari bo Dukunde Jean Jacques na Ntanteteri Vedaste ni bo bari bahanganye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru.
Dukunde Jean Jacques ni we watorewe uyu mwanya nyuma yo guhigika mugenzi we ku majwi 20 kuri 33 ni mu gihe Umulisa Henriette yatorewe kuba umubitsi ku majwi 29 kuri 33.
Komite Nkemurampaka igizwe na Ishimwe Clémence watowe ku majwi 23 kuri 33 na Nsengiyumva Alphonse wagize amajwi 31 kuri 33 naho Komite Ngenzuzi harimo Uwamariya Rose watowe ku majwi 28 kuri 33 na Bitukuze Scholastique wagize amajwi 28 kuri 33.



