Ubudaheranwa bw’u Rwanda bwateye Miss Sarah Akinyi guserukana Umushanana

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Miss Sarah Akinyi ukomoka muri Kenya, wanegukanye ikamba rya ‘Miss Commonwealth Kenya 2025’, yahishuye ko ubudaheranwa bw’u Rwanda bwatumye ahitamo kwambara umushanana ubwo yatambukaga imbere y’akanama nkemurampaka.

Uyu mukobwa avuga ko ashingiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma rugashobora kubaho kandi rukiyubaka, byamukoze ku mutima akarushaho kurukunda.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru bakamubaza icyo yashingiyeho ahitamo ‘Umushanana’ nk’umwambaro wo guserukana muri iryo rushanwa, Sarah yahishuye ko yawuhisemo ashingiye ku mateka y’u Rwanda.

Yagize ati: “Mu mugoroba wo kumurika umuco, twasabwe kumurika umuco wo mu bindi bihugu biba mu Muryango uhuje ibihugu bivuga Icyongereza bitari ibyo tuvukamo nahisemo u Rwanda. Nahisemo kwambara umushanana kubera ko inkuru y’u Rwanda yankoze ku mutima cyane. Igihugu cyashoboye kuzamuka nyuma y’ibihe bikomeye binyuze mu bumwe n’ubwiyunge.”

Yongeraho ati: “Urugendo rw’u Rwanda rwo kugaragaza imbaraga z’ubumwe, kwihangana, no kwishyira hamwe ni indangagaciro nkunda cyane. Umwambaro ubwawo ugaragaza ubwiza, icyubahiro, n’ishyirwa hejuru ry’umuco, ibyo byose nashakaga kugaragaza ku rubyiniro.”

Miss Sarah Akanyi avuga ko ahitamo umukenyero yambara yahisemo ko ugomba kubamo amabara ari mu idarapo ry’u Rwanda kugira ngo arusheho kubahisha u Rwanda.

Ati: “Nanashyizemo amabara y’Idarapo y’Igihugu cy’u Rwanda mu mwambaro kugira ngo nubahishe indangagaciro n’umurage w’iki Gihugu. Byari ingenzi kuri njye ko umwambaro utagaragara neza gusa, ahubwo unagaragaza icyubahiro n’umuco w’u Rwanda.”

Sarah Akinyi yegukanye ikamba rya Miss Commonwealth Kenya 2025 mu birori byabaye ku ya 13 Nzeri 2025, mu gihe Beryl Mungai yabaye Igisonga cya Mbere naho Sally Quinter akaba Igisonga cya Kabiri.

Miss Common Wealthy Kenya Sarah Kanyi ubwo yari imbere y’anama nkenurampaka
Sarah Akanyi uri hagati amaze kwegukana ikamba rya Miss Common Wealthy Kenya 2025
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE