MINEDUC yagaragaje ibizakorwa ku banyeshuri bo muri Kigali bazamara icyumweru batiga

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali, abanyeshuri bazahagarika amasomo icyumweru kiva ku ya 21-28 Nzeri 2025, kubera irushanwa rya Shampiyona y’lsi y’Amagare (UCI) rizabera mu Rwanda, bakazahabwa ibyo bazaba bakora ndetse hakazarebwa uburyo icyo gihe kizongerwa ku ngengabihe y’amasomo.
Ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, MINEDUC yamenyesheje amashuri yose (y’inshuke, abanza, ayisumbuye na kaminuza), ababyeyi ndetse n’abanyeshuri ko mu rwego rwo kwitegura no kwakira irushanwa rya Shampiyona y’lsi yAmagare (UCI: Road World Championships) rizabera mu Rwanda kuva ku wa 21- 28 Nzeri 2025, amasomo azahagarikwa by’agateganyo muri icyo gihe mu Mujyi wa Kigali.
Ni mu rwego rwo korohereza imyiteguro y’irushanwa no kutabangamira umutekano w’abaturage n’abitabira iki bikorwa.
Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azafunga by’agateganyo kuva ku itariki ya 21, amasomo azasubukurwa nk’uko bisanzwe ku wa Mbere tariki ya 29 Nzeri 2025.
Iminsi abanyeshuri batagiye ku ishuri izongerwa ku ngengabihe y’amashuri, kandi amashuri yasabwe gutegura hakiri kare uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, imikoro yo mu rugo cyangwa andi masomo afasha abanyeshuri.
MINEDUC yibukije abanyeshuri gufata uwo mwanya nk’igihe cyo kwiga no kumenya byinshi ku mikino y’amagare, uburyo itegurwa ku rwego mpuzamahanga ikanashimira abafatanyabikorwa batandukanye bagize urihare muri urwo rwego.
