Impamvu abaturage ba Mozambique basaba kurindwa n’Ingabo z’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 14, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image
Inzego z'umutekano z'u Rwanda ziracyafite akazi katoroshye muri Mozambique

Abaturage bo muri Mozambique bakomeje gusaba ubuyobozi kugumana no kongera Inzego z’umutekano z’u Rwanda kugira ngo zibamurureho ibyihebe byongeye kubura umutwe.

Umutwe w’iterabwoba wari umaze imyaka ine utsimbuwe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, wongeye kubura umutwe ugaba ibitero ku baturage bo mu Karere ka Mocimboa da Pria birimo n’ibyagabwe mu ijoro ryo ku wa 7 Nzeri 2025.

Ibyo bitero byasize abaturage batandatu bahasize ubuzima, barimo abapolisi babiri n’umwarimu umwe, ibyo byihebe bikaba byaragabye ibitero bigendera mu modoka ya Polisi ya Mozambique yo mu bwoko bwa Mahindra.

Icyo ni cyo gitero cya mbere cyari kigabwe ku baturage ba Mocimboa da Pria bamaze gusubira mu byabo kuva muri Kanama 2024 ubwo ibyo byihebe byatsimburwaga aho byagize ibirindiro nyuma y’ukwezi kumwe gusa hageze Inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Abaturage ba Mozambique bakomeje gusaba Guverinoma ya Mozambique kongera uburinzi bw’Inzego z’umutekano z’u Rwanda, bagaragaza ko ibice barinda byose bigoye kumenerwamo n’ibyihebe, ndetse n’iyo hagize ikibazo kivuka bagikemura mu maguru mashya.

Ibyo bishimangira ko Inzego z’umutekano z’u Rwanda zigifite akazi katoroshye muri Mozambique, ari na yo mpamvu hari itsinda ry’abasirikare n’abapolisi bitegura kujya muri ubwo butumwa bahahwe impanuro ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025.

Iryo tsinda rishya riyobowe na Gen Maj Vincent Gatama, rigiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze igihe cy’umwaka muri ubwo butumwa bumaze imyaka isaga ine.

Perezida wa Mozambique Daniel Chapo aheruka mu ruzinduko mu Rwanda rwari rugamije gushimangira ubwo bufatanye butuma inzego z’umutekano z’u Rwanda zifasha icyo gihugu guhangana n’ibitero bishya by’umutwe w’iterabwoba wa Ahlu Sunnah Wal Jamaah (ASWJ).

Urwo ruzinduko rwasojwe no kuvugurura amasezerano yo guhangana n’iterabwoba rimaze gutuma abasaga 50 000 bongera guhunga ibyabo kugeza uyu munsi uhereye muri Nyakanga.

Raporo y’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Guhuza Ibikorwa by’Ubutabazi (OCHA), ishimangira ko ibitero byagabwe mu mpera z’icyumweru gishize byaje byiyongera ku bindi byagabwe mu Karere ka Chiure muri Cabo Delgado, hagati ya tariki ya 24 Nyakanga na tariki 3 Kanama 2025, byasize abaturage 51,959 biganjemo abana n’abagore bahunga ibyabo.

Bivugwa ko ibitero n’ibikorwa bya kinyamaswa by’mutwe w’iterabwoba bikomeje kwiyongera no mu tundi turere turimo Ancuabe n’Akage ca Namapula, aho abaturage basaga ibihumbi 208 bagizweho ingaruka.

Imibare itangwa n’Ikigo FewsNet igaragaza ko muri rusange, ibitero bimaze kugabwa ku baturage guhera muri Nyakanga bigera kuri 47, byasize abaturage 29 bahasize ubuzima abandi 69 bagashimutwa.

Bivugwa kandi ko hagenda havuka indi mitwe y’iterabwoba itandukanye na ASWJ, ari na yo mpamvu abaturage ba Mozambique biteze byinshi ku bufatanye bw’u Rwanda na Mozambique.

Igihugu cya Mozambique gifite amateka yihariye mu guhangana n’ibitero by’iterabwoba kuva mu myaka ya 1970 ubwo cyahanganye n’abitwaga ba Renamo bashingiwe mu gihugu cyitwaga Rhodesia (ubu ni muri Zimbabwe) bashyigikiwe n’abakoraga ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo.

Abaturage bo muri Mocimboa da Pria basabwe gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano
Birakekwa ko hari abaturage baba bacumbikira ibyihebe
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 14, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE