Gasabo: Imbamutima z’abarokotse Jenoside bahawe amacumbi

Nikuze Vestine w’imyaka 51 na Bazayirwe Beatrice w’imyaka 63 bombi batuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, barishimira ko bahawe amacumbi nyuma yaho bari bamaze igihe kinini bari mu nzu zishaje.
Banishimira kuba bari mu gihugu gitekanye ntawe utera amabuye ku nzu zabo bityo bagashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wazuye u Rwanda.
Nikuze agira ati: “Ndashimira Perezida Kagame wazuye u Rwanda tukaba tururimo ntacyo twikanga. Ndishimira ko Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera ryafatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bakanyubakira inzu.
Batangiye kuyisana bageze hagati babona bidashoboka bahita kuyitangira bahereye kuri fondasiyo. Mfite uburwayi nkomora kuri Jenoside ariko nishimira ko natwe untera ibuye.”
Ibi abihuriraho na Bazayirwe utuye mu Kagari ka Rukiri II na we wasaniwe inzu yarangiye itwaye 9,112,000 Frw.
Yavuze ko yishimira igihugu yabonye kizira ivangura iryo ari ryo ryose kandi gitandukanye n’igihugu yabayemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera yemereye Nikuze Vestine kuzamuvuza amaso cyane ko ngo ifite inzobere mu buvuzi bw’amaso.
Meya w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Martine Urujeni, yavuze ko ibyo Nikuze yashyikirijwe ari iterambere.
Yagize ati: “Ni icyizere uremwemo kandi wumve ko ushyigikiwe. Ibi bikorwa ubifate neza, ibyangiritse baguhaye uburyo bwo kuzabisana.”
Urujeni yasabye ko Nikuze kimwe n’abandi batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeza gushyigikirwa kuko bageze aheza.
Françoise Kayitare Tengera, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe imari, yavuze ko inzu zubatswe mu rwego rwo guteza imbere aho Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Remera ikorera.
Akomeza agira ati: “Tuzakomeza gufasha abantu bose bakeneye gufashwa.”
Emmanuel Karamba, Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA) mu Murenge wa Remera, ashima ubuvugizi bwakozwe bityo Kaminuza igashobora kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Ni igikorwa kidasanzwe cyakozwe. Twabayeho twumva nta cyiza cyakorwa gikozwe n’abantu, ni yo mpamvu iyo dufite ubuvugizi bwiza tubona ibyiza.
Twagize igihe cyo kubwirwa ibibi, ubu twishimira ko dufite ubuyobozi butubwira ibyiza.”
Inzu Nikuze yubakiwe yuzuye itwaye angana na 38 057 620 Frw harimo ibyo yaguriwe bigashyirwa mu bubiko ndetse n’ibahasha ya 1 018 000 Frw azamufasha mu gukomeza kubaho neza mu icumbi yubakiwe.



