Umusizikazi Dinah yagaragaje ko yitegura kwibaruka imfura

Umusizikazi Kampire Elizabeth Dinah umenyerewe nka Dinah Poetes yagaragaje ko yitegura kwibaruka imfura ye yerekana ibyishimishimo yatewe n’ibirori yakorewe byo kwitegura umwana avuga ko byamurenze uburyo byakozwemo.
Ni ibyishimi yagarije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nzeri 2025, avuga ko byakozwe na bamwe mu nshuti ze n’abavandimwe be aho bose bashyize ibintu ku nda zabo bigaragaza ko batwite bagaragaraza ko igisobanuro cyabyo ari uko uwo mwana bategereje ar’uw’urusisiro.
Abo bavandimwe n’inshuti bose bagaragaje ko nubwo badatwite ariko bifatanyije na Dinnah kwitegura no kwishimira uwo mwana bise uw’urusisiro.
Bati: “Twese turatwite gusa umwe muri twe niwe utwite bya nyabyo. Fora ni nde? Nubwo twese dusa nk’abatwite ariko twiteguye kwakira umwana umwe ‘Tubyita umwana w’urusisiro rwose.”
Yongeraho ati: “Mbega urugendo, mbega umugisha, mbega Imana, nasabye Imana umwana w’umuhungu, ariko yampaye umumarayika wo kwishimirwa akakirwa n’urusisiro rwose, niteguye kuzabakorera nk’ibi igihe umwe muri mwe azaba atwite, mwarakoze kunshyikira muri uru rugendo rwo gutwita.”
Umusizi Dinah Elizabeth Kampire, uzwi nka Dinah Poetess, yakoze ubukwe mu mpera za 2024, tariki ya 02 Nzeri 2024, icyo gihe yatangaje ko yahisemo kubukorera mu Rwanda nk’igihugu cyamureze kikamukuza, kugeza ubu bakaba biteguye kwakira imfura yabo.
Umusizi Dinah Kampire azwi mu bisigo bitandukanye birimo ibyitwa Umugabo si Umuntu kirata ubutwari bw’abagabo bafata inshingano, Inkundo nk’Izi, Ndabizi ni uko Utabizi, Dear Me, Ndatsinzwe, Abakene n’ibindi byatumye abatari bake bamukunda.

