Michael Bay asanga ibirori byo Kwita Izina bisumba ibya ‘Super Bowl’

Michael Bay wamenyekanye cyane nk’umuyobozi wa filime zitandukanye by’umwihariko iy’uruhererekane yitwa ‘Bad Boys’ yagaragaje ko yanyuzwe n’imitegurire y’umuhango wo Kwita Izina 2025, avuga ko abategura “Super Bowl Half Time Show” yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakwiye kubyigiraho.
Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yitaga umwana w’ingagi yahaye izina rya ‘Umurage” avuga ko yarihisemo kubera ko ari izina rifite agaciro gakomeye ryerekana ejo hazaza. Anavuga ko nk’umuyobozi wa filime azaharanira ko iyi ngagi ayihindurira umukinnyi wa filime mu rwego rwo kuyigira ikimenyabose.
Michael Bay yanagaragaje ko yatangajwe n’imitegurire y’ibirori byo Kwita Izina avuga ko byatuma ibya “Super Bowl Half Time Show” bigaragara nk’akantu gato.
Yagize ati: “Ni ibintu bitangaje cyane. Ababyinnyi bari beza cyane. Ibi birori byatuma Super Bowl Half Time Show isa nk’aho ari akantu gato ugereranyije na byo. Ndanezerewe kuba ndi hano, kandi izina nahaye umwana wanjye w’ingagi rivuga ‘Umurage’. Naramubonye ni mwiza cyane. Nahisemo kumuha akazina ka ‘Mason Rock’.”
Super Bowl Half Time Show ni igitaramo kiba hagati mu gice cya kabiri cy’umukino wa nyuma wa Super Bowl; finali ya shampiyona ya NFL muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bikaba ari bimwe mu birori bikomeye ku Isi, bikurikirwa na miliyoni nyinshi z’ababireba kuri televiziyo.
Yasabye abantu bose kwigira ku Rwanda uburyo rushyira imbere kurengera inyamaswa n’ibidukikije, kuko ruri ku isonga nubwo ari umukoro ukwiye kwitabwaho ku Isi hose.
Aho buri gitaramo kimara hagati y’iminota 12 na 15, kikaba cyuzuyemo umuziki, imbyino n’udushya twinshi tugamije gushimisha abakunzi b’umupira w’amaguru baba bawukurikiye ku Isi yose.
Ni ibirori byanyuzemo abahanzi bakomeye batandukanye barimo Michael Jackson, Beyoncé, Madonna, Shakira na Jennifer Lopez, The Weeknd, Dr.
Dre, Snoop Dogg, Eminem, Kendrick Lamar, Rihanna n’abandi.
Umuhango wa Kwita Izina wabaye ku nshuro ya 20 kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Nzeri 2025, mu Karere ka Musanze, hitwa abana b’ingagi 40.

