Nyamasheke: Inkongi yibasiye inyubako 5 z’ubucuruzi n’ibyarimo

Muri santere y’ubucuruzi ya Murindi, mu Mudugudu wa Gikombe, Akagari ka Burimba, Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, inyubako 5 z’ubucuruzi z’imiryango 11 zakongowe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo ibicuruzwa by’amafaranga y’u Rwanda arenga 10 000 000.
Ndinzumukiza Eric, umwe mu basizwe iheruheru n’iyo nkongi, avuga ko inyubako ye yahiye yari ifite agaciro k’arenga 12 000 000, yayicururizagamo butiki, hahiramo ibicuruzwa by’arenga 4 000 000, bikaba byaraturutse kuri kashi pawa yo ku ipoto yaturitse ubwo umuriro wagarukaga bigakongeza izo nzu.
Ati: “Twawutegereje tubona uratinze turakinga turitahira. Ugarutse mu ma saa yine z’ijoro twumva abazamu baduhamagara batubwira ko bumvise ikintu giturika, babona mu gikoni cy’inzu y’uwitwa Sayinzoga Modeste, ikorerwamo resitora ni ho umuriro utangiriye ufata n’inyubako zacu zose.’’
Avuga ko bahise batabara, hamwe n’abaturage bahaturiye, barazimya biba iby’ubusa na kizimyamoto ya polisi iza ntacyo ikiramira,inzu n’ibyari bizirimo byakongotse.
Avuga ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza bizeye kuza kubwirwa icyabiteye, basanga ari amashyanyarazi REG ikabariha.
Sayinzoga Modeste w’imyaka 74, yavuze ko yahishije inzu 2 z’imiryango 2, imwe yakorerwagamo resitora ari yo igikoni cyayo cyabanje gufatwa, indi yakoreragamo akabari, zifite agaciro ka 12.000.000 zombi, yazikuragaho amasaziro no gutunga umuryango we.
Ati: “Bazikodeshaga bakampa ayo ndihira abana n’abuzukuru amashuri arimo na kaminuza none nsigariye aho, nta kindi mfite ndebaho, cyane cyane ko nta n’ubwishingizi nagiraga.”
Ba nyir’inyubako n’abazikodeshaga bazikoreramo, bavuze ko inyigisho bibasigiye ari ukujya bishingira inyubako zabo z’ubucuruzi, n’abakoreramo bagafata ubwishingizi bw’ibyo bakora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yabwiye Imvaho Nshya ko izi nyubako koko zahiye umuriro wari wagiye ubwo wari ugarutse, iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi.
Yagize ati: “Igihe tugitegereje icyo inzego zibishinzwe, ziri mu iperereza zitubwira, turihanganisha abagizweho ingaruka n’iyi nkongi bose, tukanaboneraho kongera gusaba abaturage kujya bashyira imitungo yabo mu bwishingizi.”
Ku birebana no kuba abagizweho ingaruka n’iyo nkongi bafashwa yavuze ko hari uba afite ubundi bushobozi bwo kuba yahita yisanira, cyangwa yakodesha ahandi akongera agacuruza. Ku rundi ruhande, ubuyobozi bufite inshingano zo kuba hafi abaturage ni yo mpamvu y’iryo sesengura, buri wese akunganirwa bitewe n’ikibazo cye.
Hamaze iminsi humvikana inkongi z’umuriro mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, aho mu Karere ka Rusizi inyubako 3 zo guturamo zakongotse n’ibyarimo byose mu mpera z’ukwezi kwa Kanama n’itariki ya 1 Nzeri, zigashya nta bwishingizi zifite, abaturage bakavuga ko izo nkongi ari ikibazo gikomeje kubahangayikisha.


