Bruce Melodie, Ariel Wayz, Kivumbi King mu basusurukije abitabiriye Kwita Izina 2025

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 9
Image
Bruce Melodie yagaragarijwe urukundo mu muhango wo Kwita Izina

Abahanzi Bruce Melodie, Ariel Wayz, Kivumbi King bari mu bahanzi basusurukije ibihumbi by’abantu bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20.

Uwo muhanzi wagaragarijwe urukundo yibanze cyane ku ndirimbo ze zimaze igihe azivanga na nkeya ziri  kuri Alubumu aheruka gushyira ahagaragara.

Ubwo yageraga ku rubyiniriro uwo muhanzi waririmbye indirimbo ze zakunzwe yatumye buri wese ahaguruka bamufasha kubyina.

Bruce Melodie yaririmbye Funga macho, Kungola yakoranye n’umuhanzikazi Sunny. Ubwo yarangizaga iyi ndirimbo yanyuzwe n’uko abantu babyinaga arababaza ati: “Mumeze mute” akomereza ku ndirimbo yise Bado, Ntidukina, ikinyafu n’izindi.

Izo ndirimbo zose zatanze ibyishimo bituma Bruce Melodie yongera kubabaza ati: “Mumeze neza?”

Uretse Bruce Melodie watanze ibyishimo hari n’abandi bahanzi nyarwanda basusurukije abitabiriye ibyo birori barimo Ariel Wayz, Kivumbi King, Senderi International Hit n’abandi.

Itorero Mashirika na Rumaga bafatanyije gukina umukino urushaho kumvikanisha akamaro ko kubungabugabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’akamaro ko kwita izina abana b’ingagi

Ni umuhango urimo abavanga umuziki batandukanye barimo Dj Briane na Dj Sonia nk’abakobwa bazwiho ubuhanga mu kuvanga umuziki mu Rwanda.

Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byaturutse hirya no hino ku Isi barimo umunyabigwi muri Arsenal Bacary Sagna, Mathieu Flamini n’umuhanzi w’umunya-Nigeria Yemi Alade.

Kuri iyi nshuro ya 20, hiswe abana 40 b’ingagi barimo 18 bavutse muri uyu mwaka, insanganyamutsiko y’uyu mwaka ikaba ari Umurage wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bishingiye ku muturage uturiye Pariki n’undi wese muri rusange.

Umuhanzi Ariel Wayz ari mu basusurukije abitabiriye Kwita Izina 2025
Kivumbi King yanyuze abitabiriye Kwita Izina
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE